AmakuruAmakuru ashushye

Mme Jeanette Kagame na Denise Tshisekedi biyemeje gufatanya guhindura imibereho y’abaturage

Mme Jeanette Kagame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na  Denise Nyakeru Tshisekedi wa Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biyemeje gufatanya mu rwego rwo guhindura imibereho y’abaturage b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi aba bombi babyiyemeje ku mugoroba w’ejo ku cyumweru, ubwo bari muri Kigali Mariott Hotel aho bafatiye hamwe ifunguro. Ni umuhango wanitabiriwe n’anandi bayobozi bakomeye b’u Rwanda na RD Congo.

Madamu Tshisekedi ari hano mu Rwanda kuva ku munsi w’ejo ku cyumweru, aho yakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Agisesekara mu karere ka Rubavu ku mugoroba w’ejo, yakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, mbere yo gukomereza i Kigali. Yaje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Mme Jeanette Kagame asanzwe ari umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, ufite intego zirimo guteza imbere ubuzima, kongerera ubushobozi urubyiruko no guteza imbere uburezi.

Mme Denise Tshisekedi na we yashize umuryango witwa “Plus Fortes”, ugamije kubaka sosiyete iha ubwisanzure umugore, yemera ko ari umunyambaraga kandi afite agaciro kanini.

Plus Fortes inagamije guteza imbere Abaturage ba Congo, cyane abagore binyuze mu guhanga udushya, kuba Abanyamwuga no kudacika intege mu byo bakora.

Mu ijambo rye, Mme Jeanette Kagame yahaye ikaze mugenzi we n’itsinda yari ayoboye, abifuriza kuruhuka neza ndetse anabasaba kuzagaruka mu minsi iri imbere.

Yanavuze ko u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafite amateka maremare basangiye n’ubwo hari imbogamizi zagiye zibaho. Mme Jeanette Kagame yavuze ko hakenewe ko umubano w’u Rwanda na RD Congo ukenewe gukomezwa ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yanagaragaje kandi ko yishimiye umuryango ‘Plus Fortes’ ufite intego zenda gusa n’iz’umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu myaka 18 ishize.

Mme Denise Tshisekedi we yishimiye ibyo umuryango Imbuto umaze kugeraho, harimo guteza imbere ubuzima, kurwanya Sida no gufasha abababaye barimo imfubyi n’abapfakazi.

Ba Madamu Jeanette Kagame ya Denise Tshisekedi banarebeye hamwe umukino witwa “We call it love” uvuga inkuru y’urupfu rw’umugore wicanwe n’umwana we w’umuhungu.

Uyu mukino ugaragaza muri make iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uko yahagaritswe ndetse n’uko igihugu cyongeye kubakwa bundi bushya. Uyu mukino unagaragaza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere Mme Denise Tshisekedi asura ikigo Isange One Stop Centre giherereye ku bitaro bya Kacyiru, kita ku bagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger