AmakuruImyidagaduro

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ikintu ashyize imbere cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Populality

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss wakunzwe n’abantu cyane kurusha abandi (Miss Popularity),muri uyu mwaka wa 2019, avuga ko nyuma yo kwegukana iri kamba ubu arangaje imbere amasomo ari gukomereza muri  INES-Ruhengeri.

Uyu mukobwa avuga ko kugeza ubu yitaye cyane ku masomo kurusha uko yagaragara mu bindi bikorwa bitandukanye birimo kwitabira amarushanwa y’ubwiza n’ubwo bitazamubuza gukora indi mishinga irimo no kwigisha abakobwa kwitinyuka.

Miss Josiane yagiye kwiga muri INES-Ruhengeri nyuma y’amezi atatu yonyine yari amaze yegukanye iri Kamba.

Miss Josiane avuga ko yahisemo kwiga kaminuza muri INES-Ruhengeri, kubera ko yari asanzwe akunda aka gace k’Amajyaruguru kandi ngo amaze no kuhagera yarahishimiye.

Yavuze kandi ko ashishikariza abakobwa kwitinyuka ndetse ngo arimo arabashishikariza kuzitabira irushunwa rya Bright INES-Ruhengeri, rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, abandi akabashishikariza kujya muri Miss Rwanda 2020. Ngo  afite intego yo kwita ku masomo ye, ibindi akazabijyamo byibuze hari aho amaze kubona ageze mu masomo ye.

Miss Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bakobwa bavuzweho cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aza no guhabwa ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi ugereranije n’abandi bari bari kumwe.

Amaze gutorwa, yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga yari yiyemeje wo gufasha abana bahura n’imirire mibi mu cyaro ahereye mu karere akomokamo ka Karongi.

Mu bihe bitandukanye, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yagaragaye arimo akora kuri uyu mushinga, ariko Josiane ntabwo yigeze ashaka kugira icyo abivugaho.

Miss Josiane wiga amasomo y’ubukungu, avuga ko adafite gahunda yo kongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza vuba, ahubwo ngo agomba kubanza kwiga kugeza ubwo nibura abona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), icyakora ngo azajya muri Miss Rwanda gutanga ikamba afite ku mukobwa uzaba waritsindiye.

Miss Josiane yegukanye ikamaba rya nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi muri 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger