AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Miss Iradukunda Elsa yahawe inshingano zikomeye muri Made in Rwanda

Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagizwe Ambasaderi wo kwamamaza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda nk’uko yari asanzwe abifite mu mushinga we.

Yahawe izi nshingano kuwa 25 Ukwakira2018, mu muhango wo gutangiza politiki yo guteza imbere ‘Made in Rwanda’. Wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali.

Muri uyu muhango hanagaragajwe ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro, inkweto, ibikapu n’ibindi byakoreswe mu Rwanda bihabwa abari bitabiriye iki gikorwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Hakuziyaremye Soraya ni we watangaje ko Miss Iradukunda Elsa ari Ambasaderi wa Made in Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa yatangaje ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe n’ubushobozi bamubonyemo bwatumye ahabwa izi nshingano.

Miss Iradukunda Elsa yavuze ko inshingano ahawe igomba kuba mu nshingano zaburi munya-Rwanda wese kuko ari uruhare rwa buri wese mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, yongeyeho koi bi agomba kubikora neza kuko ari nawo mushinga yahoze afite kuva yakwiyamamariza ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza. Ni iby’agaciro. Inshingano nahawe si iyanjye gusa, ni ya buri Munyarwanda wese. Ni ugufatanya tugateza imbere Made in Rwanda, ntidukomeze kubyita ibya Minicom cyangwa Leta. Nzakomeza mbikore kuko byari n’umushinga wanjye.’’

Uyu mukobwa ubwo yamaraga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, yagiye ashyira mu bikorwa imwe mu mihigo ye no gukora ubukangurambaga ku rubyiruko butandukanye.

Miss Iradukunda yari yihaye umushinga wo kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu, bijyanye no kuba mu buryo yambara no mu bikoresho yifashisha akunze kubyibandaho.

Yasuye imishinga y’abikorera ku giti cyabo i Rutsiro n’i Rubavu barimo n’abahuguriwe i wawa bakora imyuga itandukanye.
Sibyo gusa kuko yanazengurutse amahanga yamamaza ibikorerwa mu Rwanda, anasaba Abanyarwanda bahabarizwa gukunda iby’iwabo.

Made in Rwanda yashyizweho mu rwo kugabanya icyuho cy’ibikoresho bitandukanye byinjiraga mu gihugu bibanje gutumizwa hanze.

Minicom igaragaza ko Made in Rwanda yagize uruhare rukomeye aho umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga wageze ku kigero cya 69%.

Made in Rwanda yongereye umusaruro ku buryo bufatika w’iby u Rwanda rwoherezaga hanze kuko mu mwaka wa 2015, rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$ kandi hari icyizere cy’uko iri janisha rizakomeza kwiyongera.

Miss Iradukunda Elsa yishimiye kuba yahawe inshingano zijyanye n’umushinga we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger