MIPC:Urubyiruko rwasabwe kuzajya rusura abarokotse Jenoside kugira ngo rurusheho kumenya amateka yayo
Urubyiruko rwigajjemo abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi rya Muhabura Integrated Polytechnic College riherereye mu karere ka Musanze,rwasabye kuzajya rusura imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994 kugira ngo birubere isoko ihamye yo kumenya amateka yisumbuweho y’imitegurire yayo n’ingaruka yateje mu gihugu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ,hanafatwa ingamba nshya zo kurushaho kwiyubaka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda mu nsanganyamatsiko ya “Twibuke Twiyubaka”.
Urubyiruko rusanga kwibuka ari ipfundo ryo kurushaho gusobanukirwa neza amateka yaranze Jenoside, bikaba inzira nziza yo kurwanya ingengabitekerezo yayo n’igisa nayo cyose nyuma yo kumenya ingaruka yeteje ku bukungu bw’igihugu no ku miryango yaburiye ababo muri ubwo bwicanyi ndengakamere.
Dusengimana Jean Eric uhagarariye abanyeshuri muri MIPC yagize ati:”Igikorwa cyo kwibuka no kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,bidufasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu cyacu,uburyo cyabayeho mbere y’ubukoroni na nyuma yabwo,tumenya ibikorwa by’ingoma zatubanjirije n’izakurikiyeho natwe nk’urubyiruko yugashyira ku munzani tukamenya ibyo tugomba gukumira kugira ngo ibyago igihugu cyahuye nabyo bitazongera kubaho ukundi.”
Utu rubyiruko ruvuga ko gusura imiryango y’abarokotse Jenoside ari uburyo bwiza bwo kwegerana nk’Abanyarwanda buri wese agasangiza abandi amateka ye bwite bityo ubuhanya bw’ibyabaye bukarushaho kumenyekana Kandi bikaba inzira nziza yo gufatirwamo ingamba zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyira imbere amahoro n’ubwiyinge.
Nzabonimana Irene akaba umuyobozi w’ungurije uhagarariye abanyeshuri muri iri shuri rya MIPC ati:”Hari ibyo twamaze kugenda twungukira mu bikorwa byo kwibuka bitandukanye, nitwongeraho gusura iyi miryango bizatuma ingano y’amateka tuzi kuri Jenoside yiyongera kuko noneho tuzamenya n’ay’ununtu ku giti cye, dufatire ingamba hamwe Kandi twerekane aho yavuye naho ageze yiyubaka, tuzifashisha imbuga nkoranyambaga ba bandi bavuga u Rwanda nabi nabo bakoresha kugira ngo ibyo tuzi bizavuguruze ibinyoma batambutsaho.”
Umuyobozi w’ungurije wa IBUKA mu karere ka Musanze Karemanzira Fidele yashimiye uruhare rwa buri wese mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko agaragaza ko Urubyiruko arirwo rukwiye kubumbatira icyerekezzo cy’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Ati:”Kuri uyu munsi dukomeza kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, ndihanganisha imiryango yabuze ababo n’abafite Ibikomere bya Jenoside, ndashimira uruhare rwa buri wese uri hano ku musanzu we wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ,gusangira amateka yaranze Jenoside no kurandura umuzi w’ingangabitekerezo yayo.”
Yakomeje ati:” Iyo twibuka dusobanukirwa imitegurire ya Jenoside n’uko yashyizwe mu bikorwa ,inkomoko yayo ndetse n’abayitije umurindi ari nayo mpamvu twibutsa Urubyiruko rwacu ko arirwo ubu rugomba gushyira imbaraga mu kurwanya igisa nayo cyose kuko ubu ingengabitekerezo iranyuzwa ku mbuga nkoranyambaga mukoresha, Urubyiruko musure imiryango y’abacitse ku icumu , muganire nabo kuko nabyo bizatuma ingano y’amateka dufite arushaho kwiyongera bidutere imbarega zo guharanira ubumwe n’ubwiyunge hagati yacu nk’Abanyarwanda Kandi duhatanire gukorera hamwe twubaka igihugu cyacu.”
Professor Zephanie Rwamakuba, umuyobozi wa Muhabura Integrated Polytechnic College, avuga ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bafashe Urubyiruko gusobanukirwa Uko ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kuvuka n’uko ishobora gukura cyane cyane binyuze mu biganiro byo mu ngo n’imbugankoranyambaga kugira ngo bazabe abambere mu kuyikumira.
Ati:”Hari ingengabitekerezo yo ku ishyiga yo mu biganiro byo mu ngo zacu,hari kandi n’indi igezweho yirirwa inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ahanini Urubyiruko rwacu rukoresha cyane, ibi usanga atari ibyo kurangarana kuko ingengabitekerezo ivuka ari akantu gato,igakura, niyo mpamvu twahisemo gutegura iki gikorwa cyo kwibuka 31 kugira ngo dufashe Urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside ku buryo aho guhindurwa n’abashaka kubiba amacakubiri,bazasanga buri kimwe bagisobanukiwe ahubwo bakaba aba mbere mu kuyikumira.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburezi Umutoni Aline yagaragaje ko kwibuka atari umuhango gusa ahubwo ari igikorwa cy’ingenzi cyo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati:”Kwibuka si umuhango gusa ahubwo ni igikorwa cyo gusigasira amateka no kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu. Muri iyi minsi 100 twibuka,turunsmura inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi , turikuba duharanira gusubiza abacus bishwe agaciro bambuwe ubwo bicwaga ndetse no guharanira ko ibyabayebitongera kubaho ukundi.”
Ati:”Urubyiruko rwa MIPC ,rufite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya,mugomba kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse munarwanya abayipfobya mukwimakazs ubumwe n’ubwiyunge,munakoresha ubumenyi mwiga hano ku nyungu rusange z’igihugu cyacu,reka Twibuke Twiyubaka duharanira kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora kudusubiza inyuma.”
Iki gikorwa cyo kwibuka 31 cyateguwe n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College,cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’iri shuri ,abarimu n’abanyeshuri, ubuyobozi bwite bwa Leta, ingabo na polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano zitandukanye.
Amateka n’ubuhamya bitandukanye byaranze ibihe bya Jenoside byagarutsweho ndetse binasangizwa abitabiriye iki gikorwa ku bufatanye na Mwalimu Nduwayesu Elite watanze ikiganiro na Mwamini wasangije amateka y’inzira y’umusaraba yanyuzemo we n’umuryango we kugira ngo arokoke mu bandi bavandimwe be bishwe.

