Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yasuye EHang Future City i Guangzhou
Ku wa 18 Nzeri 2025, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yagiriye uruzinduko mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, aho yasuyemo ikigo EHang Future City kizwiho kuba ku isonga mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’indege ziguruka zitagira abapilote ariko zitwara abantu (pilotless human-carrying UAV technology).
Icyo gihe, Minisitiri Biruta yitabiriye igikorwa cyo kwerekana no kugerageza uburyo bwo kugenzura no gutwara izi ndege za EHang, ahagarariye u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwiga ku ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare mu ngendo, ubwikorezi n’ubutabazi mu bihe bizaza.
Mu kwakira intumwa z’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri EHang, Bwana Lu Rucheng, yashimangiye uburyo iki kigo gikomeje kuba ku isonga mu gushakira Isi ibisubizo by’iterambere ry’ingendo z’indege zitagira abapilote.
Yatanze ikiganiro kirambuye ku mutekano w’indege ya EH216-S, agaragaza uburyo bw’igenzura ryayo, sisitemu iyifasha mu kuguruka neza, n’uburyo bushya bwo kuyibyaza umusaruro.
Yagaragaje ko izi ndege zishobora gukoreshwa mu bikorwa byinshi birimo:
Ubukerarugendo bwo mu kirere gito (low-altitude tourism), Ubwikorezi n’ibikorwa bya loji (logistics), Ingendo rusange mu buryo bugezweho (modern transportation), Hamwe no mu bikorwa by’ubutabazi n’izimyamuriro mu gihe cy’ibiza (emergency fire response).
Nyuma y’iyi nyigisho n’igerageza, Minisitiri Dr. Vincent Biruta yashimye cyane umuhate n’ubushishozi bigaragazwa na EHang, avuga ko ari ikimenyetso cy’umwuka w’ubuvumbuzi (innovation spirit) n’udushya dufite agaciro gakomeye mu ikoranabuhanga ry’iki gihe.
Yongeyeho ko iri koranabuhanga rishobora guha ibihugu byinshi amahirwe mashya yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo burambye.
Ibi biganiro biri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu ikoranabuhanga n’iterambere, aho u Rwanda rukomeje gushaka amasomo n’ubumenyi byatuma rutera imbere mu nzira y’iterambere rirambye.