AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’intebe yirukanye Mukantabana Seraphine ku mirimo ye

Mukantabana Seraphine wari wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikaree, yahagaritswe ku mirimo ye na Minisitiri w’Intebe.

Ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yanditseho impamvu igira iti “Kuvanwa ku mirimo.”

Iyi baruwa, itangira igaragaza ishingiro ry’uku kwirukana Mukantabana, ko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Ikomeza igira iti “Ndakumenyesha ko guhera none ku wa 29/12/2019, uvanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of the Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).”

Iyi baruwa ivuga ko ibi bimenyeshejwe Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Mukantabana Seraphine wahawe kuyobora Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kuva muri 2017, mbere yabaye Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR).

Mukantabana wahungutse muri 2011 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabanje kuba umukozi udahoraho muri iyi Minisiteri yaje kuyobora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger