AmakuruPolitiki

Minisitiri Gasana yasabye abapolisi 501 basoje amasomo yabo kurushaho gusigasira umutekano w’Abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, abapolisi 501 basozaje ku mugaragaro amahugurwa abemerera kuba ku rwego rw’aba Ofisiye bato, bambikwaga ipeti rya (Assistant Inspector of Police/AIP).

Muri uyu muhango Minisiteri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, aratangaza ko kugira ngo umutekano n’amahoro birambye bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite.

Minisitiri Gasana, wayoboye uwo muhango, yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije Isi binayibuza umudendezo muri rusange, ngo kugira ngo bikemuke ni uko haboneka abapolisi bakumira ibyaha.

Yagize ati “Umutekano n’amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, byose bigatuma polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, avuga ko amwe mu masomo baha abapolisi bitegura kuba abofisiye bato, arimo abitegura kuba abayobozi ku rwego rw’ibanze ndetse n’abitegura kuba abanyamwuga bya gipolisi.

Ati “Mu nshingano za Polisi z’ibanze harimo gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, amasomo tubigisha rero, tubigisha ngo bawucunga bate, rya tuze baribungabunga bate, bafatanya na ba nde, cyane cyane abaturage bakorana bate, abaturage bo babafasha iki mu kubona amakuru, bayifasha iki gukorana muri gahunda zitandukanye, ndetse tukanagira na gahunda dukorana n’abaturage ubwabo.”

Abapolisi barangije amahugurwa bavuga ko biteguye kubahiriza inshingano nshya bahawe, kandi nta kabuza ko amasomo bahawe azabafasha gukora no kunoza akazi kabo ka buri munsi, bagiye gutangira mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger