AmakuruUburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, Minisiteri y’uburezi yamaze gushyira hanze amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 91%, naho muri ‘O Level’ batsinda kuri 86%.

Abanyeshuri ibihumbi 203 086 nibo biyandikishije gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Muri bo abakobwa bari ibihumbi 111 964 mu gihe abahungu bari 91 119 bose bigaga mu mashuri ibihumbi 3 644.

Abanyeshuri ibihumbi 201 679 nibo bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Muri bo abagera kuri 91.09% baratsinze.

55.29 muri bo ni abakobwa mu gihe abandi 44.71 ari abahungu.
Isomo ry’Ikinyarwanda ni ryo batsinze ari benshi.

Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bose hamwe bari 131 602, abakobwa bari 73 561, abahungu 58 041 bakaba barigaga mu mashuri 1799.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini ni 131 051. Muri bo abakobwa bari 55.91% mugihe abahungu bari 44.1%.Abanyeshuri 86.97% baratsinze.

Muri bo abagera kuri 54.28% ni abakobwa mugihe abandi 45.72% ari abahungu.

Amasomo batsinze kurusha ayandi ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Ubugenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger