Amakuru ashushye

MINEDUC: Ukuri gukuraho ibihuha byavugaga ko amanota y’abakoze ikizamini gisoza amashuri y’isumbuye yasohotse

Hari hashize igihe kitari gito hose ku mbugankoranyambaga hazenguruka amakuru yavugaga ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2017  yasohotse abandi bakavuga igihe azasohokera ariko REB yahinyuje ayo makuru maze biciye muri Minisiteri y’uburezi itangaza igihe nyacyo amanota azasohokera.

Ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwo Twitter, MINEDUC yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’isumbuye azasohoka  mu mpera za Gashyantare 2018.

MINEDUC yagize iti:”MINEDUC iramenyesha abantu bose ko amanota azasohoka mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Gashyantare 2018, amatariki yazengukaga ahantu ntabwo ariyo.”

Abakoze ibizamini bya Leta bategerezanyije amatsiko menshi kuko ubundi nibwo bamenya icyerekezo cyabo cy’ubuzima.

Iyo amanota atangajwe , hakurikiraho gutangaza inota fatizo , hanyuma abanyeshyuri bagashyirirwaho urubuga rwo gusaba amashami muri Kaminuza ndetse n’ibyo bazigamo, iyo birangiye hakurikiraho igikorwa cyo gusaba buruse ya Leta [Inguzanyo yo kwiga muri kaminuza] ibyo birangiye niho hatangazwa abahawe buruse ndetse n’abahawe ibigo bazigaho.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger