AmakuruUtuntu Nutundi

Menya uko ukwiye kwitwara mu gihe umukoresha wawe(Boss) akubereye mubi

Burya sibyiza ko niba imukoresha wawe akubereye mubi nawe ugerekaho kumubera itabi rinuka, ahubwo hari uburyo butandukanye wakwitwaramo muri icyo gihe ibintu bikagenda neza kabone nubwo byakomeza gusharira bitewe nuko agenda arushaho kutadohoka.

Umara igihe kinini mu kazi kurusha kuba mu rugo, iminsi itanu mu cyumweru nayo ukayimara ukorana n’umukoresha mubi ,ukumva wasezera akazi ariko ukibukako ufite umuryango ugomba gutunga, ukumva watongana cyangwa warwana ariko bikaba byatuma utakaza akazi,… Bityo rero, ni gute wahangana n’ibi bihe? Niki Imana igusaba gukora mu gihe wahuye n’iki kibazo?

Ibi ni bimwe mubyagufasha gukomeza akazi kawe mu gihe ukorana n’umukoresha mubi:

1.Saba Imana ubwenge

“Bagaragu b’imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n’abagira ineza gusa ahubwo n’ibigoryi, kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana.”(1Petero2:18-19)

Akenshi ntiduhita twiyumvisha ibiri kuba, ariko Imana iba ibizi. Niba ushaka gukomeza akazi kawe no gukorana neza n’umukoresha wawe ukwiye kumenya uko witwara. Icyo ukwiye gukora ni ugusenga Imana ukayisaba ubwenge bw’uko wakwitwara buri gihe, n’ubwo umukoresha wawe yakomeza kukubera mubi, komeza usenge Imana iguhe ubwenge bw’uko ukwiye kwitwara.

2.Itonde

“Guhura n’idubu ryibwe ibyana byaryo, biruta guhura n’umupfu ku bupfu bwe”( Imigani17:12)

Ushobora kuba wagaragaza umujinya igihe uvuze. Ariko ibuka ko ushobora kuvugana n’umukoresha wawe mu nzira ihesha Imana icyubahiro. Kumusubiza cyangwa gusakuza si yo nzira, si cyo gisubizo. Imana ishaka ko buri gihe witonda, ugakemura impaka n’umukoresha wawe mu mahoro . Bishobora kutakorohera ariko igihe uzamenyako ari cyo Imana igushakaho , bizakorohera.

3.Rwanya umujinya

“Reka umujinya, va mu burakari, Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.”(Zaburi37:8-9)
Guhorana n’umukoresha ugoye bishobora kukubera isomo utazibagirwa mu buzima. Iki gihe gishobora kukwigisha kwihanganira kubana n’abantu b’inkazi. Bizagufasha gusuzuma ukwihangana kwawe , ubashe kwirinda gusubizanya uburakari. Birashoboka ko ari Imana iba igutoza ngo igihe uzahura n’abantu bameze batyo uzabone uko witwara.

4.Guhora ni ukw’Imana

“Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.
Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.” Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”( Abaroma12:17-21)

Kugambirira kwihorera ku muntu wagukomerekeje cyangwa wakugiriye nabi biba muri kamere y’umuntu , ariko ukwiye guhora wibukako guhora ari ukw’Imana yonyine. Nk’abakristo, uwo si umurimo wacu kwihanira ahubwo umurimo wacu ni uwo kuzana amahoro igihe cyose. Muri make, Imana ishakako witoza kwigenzura muri byose.

Ntibyoroshye gukorana n’umukoresha utisanzuraho,ariko kandi hari abandi bantu babagize bashoboye kwihangana. Aho gushyamirana no kurwana, ahubwo basengere. Imana ntiyemerera umuntu kwirwanirira ahubwo ishaka ko agira kwihangana, kwigenzura kandi agahora yigengesereye k’ uwo bakorana uko yaba ariko kose ,kandi bizatuma n’akazi kawe gakomeza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger