AmakuruUbuzima

Menya birambuye ibyerekeye uburwayi bw’impatwe(Constipation)

Umuntu umwe muri batatu mu bihugu byateye imbere agira ikibazo cya constipation, mu Kinyarwanda bizwi nk’uburwayi bw’impatwe.

Ubu burwayi butera ikibazo cyo kwiteka kw’imyanda myinshi mu mara no mu mubiri (intestinal autointointoxication), bigatera ingaruka nyinshi zishingira kuri iki kibazo, bibangamira imikorere myiza y’urwungano ngogozi(digestion), n’imikorere myiza y’umubiri muri rusange.

Bimwe mu bitera uburwayi bw’impatwe (constipation)

Uburwayi bw’impatwe buterwa n’impamvu nyinshi hari mo n’izo mu ruhererekane rw’umuryango(Genetic), n’izindi mpamvu zitandukanye, aha twavuga:

Imikorere mibi y’urura runini; mu kazi k’amara manini harimo kugabanya ingano y’amazi ari mu bisigazwa by’igogorwa ry’ibiryo bigomba gusohoka hanze y’umubiri(umusarane).

Iyo urura runini rukora nabi runyunyuza amazi yose, imyanda igasigara yumagaye, bityo umusarane ugasohoka bigoranye mu mara(impatwe).

Ibibyimba byo mu mara manini, uburwayi bw’agasabo k’indurwe(gallbladder), impindura, impyiko, imirerantaga, n’ibibazo by’umugongo (spine).

Amafunguro ataboneye: kurya kenshi ibyakorewe mu nganda; kubura imboga n’imbuto ku mafunguro ya buri munsi, no kutanywa amazi meza ahagije.

Palarisi (intestinal paralysis); ni uburwayi buterwa no kwangirika kw’myakura y’umugongo(spine).

Kwangirika kw’agace k’amara manini(damage): kwangirika ku igice cy’umwoyo(anus); gusaduka, kurwara udusebe no kwangirika kw’imitsi igarura amaraso (veins), bitera uburwayi (bwa hemorrhoids) bigatera kubabara mu gihe cyo kujya ku musarane;

Ikoreshwa ry’imiti nka Morphine, papaverine,adrenaline, atropine,…

Imikorere mibi y’urura runini mu gutanga amakuru y’igihe cyo kujya ku musarani (alteredevacuation reflex);
Amafunguro akennye ku bikomoka ku bimera, imbuto n’imboga.

Gutinda kujya ku musarane

Guhindura ikirere bitungurane cyangwa imirire urugero nko gukora urugendo rw’igihe kirekire mu ndege, kumara igihe kinini udakora sport wari warayimenyereye.

Ibibazo ushobora guhura nabyo bitewe no kurwara impatwe:

Uburwayi bwa constipation nkuko twabuvuze hejuru butera kwiyongeranya kw’imyanda y’uburozi myinshi mu mara,
Constipation itera uburwayi bw’imitsi; amaraso ntabashe kugaruka neza mu itembera, (varcose veins), itera kandi gutsikamirwa kw’imigarura y’amaraso, bigatera uburwayi bwo kumurika(hemorrhoids).

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko Constipation ifitanye isano n’indwara z’ibibyimba byo mu mara bishobora kuvamo cancer.

Tubibutse ko kunywa amazi meza no gukora imyitozo ngororamubiri(exercises) buri gihe nibura inshuro 4 mu cyumweru, aribyiza mu kurwanya uburwayi bw’impatwe(constipation) aha twavugamo nko kwirika ku maguru, kogwa, imyitozo ikoresha inyama y’inda(abdominals), kugenda ku maguru urangije kurya.

Irinde kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya munini: bica intege gutembera neza kw’amaraso atembera ku gice cy’inda.

Kora ibishoboka byose wubahirize igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka
umuti udasanzwe mu gufasha abafite ibibazo bya constipation n’uburwayi bw’amara na Hemoroyide.
Umutihealth

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger