Umuziki

Mbere y’uko aririmba muri East African Party, Ali Kiba aragaragara mu kindi gitaramo i Kigali

Ali Saleh Kiba uzaririmba mu gitaramo cya East African Party, mbere y’uko ajya muri iki gitaramo arabanza asogongeze abanya-Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017.

Iki ni igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Car free zone, ni igitaramo kizaba cyateguwe mu buryo bw’ikiganiro cya The Jam gica kuri Televisiyo Rwanda. Ni igitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi bakomeye harimo uyu uzaririmba muri East African Party, Ali Kiba, Riderman uherutse kuzuza Petit Stade ubwo yamurikaga Album ye kuri Noheli, Bruce Mlody uherutse gutaramana n’abantu bake cyane muri Kigali Convention Center, Hvan Buravan, Tuff Gang na Sheebah Karungi. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

Ibi birasa naho ari gahunda yo gusogongeza Abanyarwanda babakumbuza igitaramo cyo kuya 1 mutarama 2017 i Remera kuri Stade Amahoro dore ko aba bose ari bo nanone bazaba bari muri iki gitaramo kiba buri mwaka.

Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo hazaba igitaramo cyo gutangira umwaka mushya cya East African Party, kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya  10. Murabyibuka umwaka ushize Mugisha Benjamin ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za Amerika niwe uheruka gutaramira abanyarwanda , mu gitaramo cyabaye icyamateka hano mu rw’imisozi igihumbi kubera ibihangano byuyu musore yaririmbiye i Kigali ubwo hari hashize imyaka igera kuri 7 atahakubita amaso.

East African Party ,ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro hatumiwe umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya na Sheebah Karungi wo muri Uganda, bakazafatanya n’abanyarwanda barimo itsinda rya Tough Gang ryari rimaze imyaka myinshi ridahurira ku rubyiniro, Buravan, Rider Man na Bruce Melod. gusa kuri Taff Gang umuntu yakwibaza niba umuraperi P Fla azagaragara muri iki gitaramo doreko ejo kuwa gatanu kuya 9 ukuboza yavuye muri gereza , aho inshuti ze Bulldog na Fireman bagiye kumwakira i Mageragere.

Ali Kiba uhora ahanganye na Diamond Platnumz mu muziki wa Tanzaniya  afite abakunzi batari bake mu Rwanda yaherukaga mu Rwanda muri 2016 ubwo yari yazanye n’abandi bahanzi bari bari kumwe muri Coke Studio ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger