AmakuruImikino

Mashami Vincent yasobanuye impamvu yahamagaye kwizera Olivier wari warasezeye umupira w’amaguru

Mu gihe ikipe y’igihugu amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, abantu benshi bakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda batunguwe n’ihamgarwa rya Kwizera Olivier wari uherutse gutangaza ko yasezeye umupira w’amaguru.

Zimwe mu mpamvu zatumye hibazwa impamvu Kwizera Olivier yahamagawe, harimo nokuba ayari amaze ibyumweru bitatu atangaje ko asezeye umupira w’amaguru, ndetse no mu minshi ishize kuba yarafunzwe ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y’igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y’ibibazo amazemo iminsi.

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu  aganira n’itangazamakuru yavuze kuri ibi avuga ko uyu munyezamo ari umunyempano kandi akwiriye kubabarirwa nk’abanyarwanda bakwiriye kugira umutima ubabarira.

Mashami yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”

“Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru afite byinshi akifitemo”

Umutoza w’ikipe y’igihugu iri no mu mwiherero yakomeje avuga ko  atari byiza gukomeza guhungisha Kwizera abandi bakinnyi  cyangwa kumucira imanza kuko atari ko kumwubaka.

Mashami Vincent  yemeza ko ubu aricyo gihe cyiza cyo kumwegera bakamwereka  ko atari wenyine ariko banamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.

Kwizera Olivier wari uherutse gutangaza ko yasezeye umupira w’amaguru.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger