AmakuruImikino

Manishimwe Djabel yatangaje ko ikipe ya APR FC izongera ikegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Manishimwe Djabel usanzwe akinira ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, yagaragaje ko iyi kipe y’ingabo akinamo ku mwanya wo hagati mu kibuga, nta kipe n’imwe bahanganiye ibikombe byose byo mu Rwanda kuko izongera ikabyisubiza byose uyu mwaka.

Harabura iminsi 10 gusa ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 itangire, amakipe arenga atanu akaba ahabwa amahirwe yo kuzahatanira igikombe.

Manishimwe Djab yavuze ko ikipe ya APR FC ifite ubushobozi bwo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe.

Ati “Intego yacu nk’ikipe ikomeye mu gihugu ni ugutwara buri gikombe gikinirwa mu Rwanda kandi tukabigeraho tudatsinzwe nk’uko byagenze mu myaka ibiri ishize, dufite ikipe nziza kandi buri wese yiteguye gukomeza guhesha ishema ikipe”.

“Buri kipe tuzahura muri shampiyona turayubaha, ntabwo wakwirengagiza ko ikipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Police FC ari amakipe aba afite intego zo guhatanira ibikombe”.

Manishimwe Djabel na bagenzi be baraye berekeje mu gihugu cya Tunisia aho bagomba gukinirayo umukino wo kwishyura bazahuramo na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Champions League.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger