AmakuruPolitiki

Maj Willy Ngoma wa M23 yihenuye kuri FARDC avuga ibyo itashobora gukora mu ntambara bahanganyemo

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, nta bwoba zibateye bwo kuba yategura kubakura muri Bunagana uyu mutwe wamaze kugota.

Ni mu kiganiro yagiranye i na Rwandatrubine dukesha iyi nkuru, muri iki gitondo kuwa Gatanu tariki ya 26 2022, aho yavuze ko FARDC nta Bushobozi ifite bwo kuyikura mu gace ka Bunagana.

Umunyamakuru amubajije niba ibiri kuvugwa ko ingabo za Leta ya DR Congo zabasubije inyuma, zikabakura mu duce bari bafashe hanyuma bagahunga, Maj Willy NGOMA yasubije agira ati” Ese twatakaje he?Ese twahatakaje mu yihe nzira? Ariko koko ubu FARDC ifite imbaraga zo kudukura mu gace twafashe ? oya ntazo ifite rwose.

Yongeyeho ko bidashoboka ko FARDC yabirukana aho bafashe ko nababitangaza baba bameze nk’abari mu nzozi.

Uyu Muvugizi wa M23 Maj will yakomeje avuga ko ayo makuru yasakaye Ku mbugankoranyambaga avuga ko FARDC yabirukanye mu gace ka Bunagana nyamara ari ikinyoma kidafite ishingiro ,kuko umwanzi bahanganye ari umunyantege nke.

Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze amezi arenga abiri ariwo ugenzura umujyi wa Bunagana ,imenyesha Abanyekongo n’amahanga ko izava muri uyu mujyi mu gihe leta ya Congo izaba yemeye kugirana imishyikirano nayo ikubahiriza amasezerano impande zombi zagiranye.

Nubwo bimeze gutyo ariko umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma we yemeza ko ntagahunda bafite yo gukomeza gufata utundi duce, ngo kuko icyo bo bashaka ari amahoro, mu miryango yabo. Icyakora we yongeraho ko mu rwego rwo kwicungira umutekano ndetse n’ibyabo, bafata n’utundi duce twiyongera kutwo bafite uyu munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger