AmakuruImikino

Luc Eymael wahoze muri Rayon Sports yerekeje muri Yanga Africans

Umubiligi Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sports muri 2014, akifuza no kuyigarukamo umwaka ushize wa 2019 ntibikunde, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Yanga SC yo mu gihugu cya Tanzania inakinamo abanyarwanda nka Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick ‘Pappy’.

Uyu mugabo yari amaze icyumweru kirenga yaramaze kumvikana n’iikipe ya Yanga Africans akaba yari ategereje ko abaterankunga ba Yanga babiha umugisha bakamuha amasezerano.

Kuri uyu wa 2 Nibwo Eng. Camil yerekeje muri Africa y’Epfo aho uyu mugabo yari akiri nyuma yo gutandukana na Black Leopards, bumvikana byose ahita asinya amasezerano y’umwaka yo gutoza ikipe ya Yanga Africans.

Iyi kipe ikinamo abanyarwanda 2 Sibomana Patrick na Niyonzima Haruna, ikaba iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona ya Tanzania, irushwa amanota 10 na Simba SC ya mbere, ariko iracyafite imikino 2 y’ibirarane.

Luc Eymael yatoje amakipe atandukanye nka AFC Leopards muri Kenya, Rayon Sports yo ku Rwanda, Free State Stars na Black Leopards muri Africa Y’Epfo, El Merreick yo muri Sudan, atoza mu Misiri n’ahandi.

Uyu Luc Eymael yigeze guhanishwa kutagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ashinjwa kuba nyirabayazana w’imvururu zabaye kuri Stade Amahoro. Icyo gihe  izi mvururu zabaye ku musozo w’umukino wahuje Rayon Sport na AS Kigali ku cyumweru tariki ya 19/4/2014, aho abakinnyi, abafana n’abatoza bashyamiranye n’abasifuzi ndetse na polisi y’igihugu kubera kutishimira imisifurire, ikipe ya Rayon Sport muri rusange yafatiwe ibihano bikomeye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger