AmakuruPolitiki

Leta y’u Rwanda yemeje ko ifite ibisasu byahanura ibya RDC

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko igisirikare cyarwo (RDF) gifite ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Radars’ byarufasha gutahura no guhanura ibisasu byaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda rufite ‘Radars’ zarufasha guhanura ibisasu byaturuka muri RDC

Mukuralinda mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Youtube wa Mama Urwagasabo, yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye mu gihe Tshisekedi yashyira mu bikorwa intambara yateguje, asubiza ko rufite ibikoresho birimo ‘radar’ zarufasha gutahura no guhanura ibisasu.

Yabajije umunyamakuru ati “Nta masasu se ahanura ayandi? Hari amasasu ahanura ayandi, ari na cyo yagenewe. Ubwo urumva koko isasu ryava i Goma…nta ‘radars’ se ziba hano? Nta byuma bishinzwe gucunga ikirere cy’u Rwanda ngo birebe niba nta ndege yinjiramo cyangwa ikindi kintu cyose cyinjiyemo kidafite uburenganzira? Birahari.”

Yakomeje asobanura ko abashinzwe umutekano bafite byose bibafasha kurinda igihugu.

Ati “U Rwanda rufite ibikoresho bikenewe, ibyo ari byo byose bituma abasirikare b’iki gihugu, bituma abashinzwe umutekano w’iki gihugu, babasha kuzuza inshingano zabo. Ntabwo ari ngombwa kurondora ibyo bafite ariko muri rusange, igikoresho cyose bakeneye cyatuma barinda umutekano w’igihugu baragifite.”

Mu bikoresho bihambaye Leta ya RDC ivuga ko ifite harimo ‘drones’ zirasa missile ntoya. Mukuralinda yasobanuye ko Leta y’u Rwanda itabura nk’izi zo kuyifasha mu gihe cy’intambara, kandi ifite n’izikwirakwiza amaraso hirya no hino.

Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kudakangwa n’amagambo ashoza intambara ya Tshisekedi n’abandi bayobozi bo muri RDC, abizeza ko RDF ifite ubushobozi bwo kubarindira umutekano.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, uherutse gutangaza ko igisirikare cy’igihugu cye, FARDC, gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko kibanza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Tshisekedi tariki ya 18 Ukuboza 2023, ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, yabwiye Abanye-Congo ati “Ntimugire ubwoba. Igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba. Akinishe abandi, ntakine na Fatshi Béton.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger