Amakuru

Kwivanga muri politike bitumye Trump yanga indirimbo za Taylor Swift

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yabwiye itangazamakuru ko urukundo yakundaga indirimbo z’umuhanzikazi Taylor Swift rwagabanutse ubu rugeze ku kigero cya 25 ku ijana (25%).

Ibi bibaye nyuma yaho uyu muhanzikazi Taylor Swift asakaje ubutumwa(Post) ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akunda ibitekerezo byabo mu ishyaka rya Democrats , rihora rihanganye n’ishyaka rya Republicans rya Donald Trump uyoboye amerika kuri ubungubu.

Taylor Swift yavuze ko ashyigikiye abakandida bo mu ishyaka ry’aba Democrats mu matora y’abahagarariye leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu inteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Aya matora ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2018.

Taylor Swift yavuze ko by’umwihariko ashyigikiye umukandida witwa Phil Bredesen wo mu ishyaka rya Democrats kubera ibitekerezo bye byubaka ndetse avuga ko adashyigikiye umukandida  Marsha Blackburn wo mu ishyaka rya Republicans ari naryo Trump akomokamo.

Ibi byababaje cyane Donald Trump , ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Foxnews icyo atekereza kubyo Taylor Swift yatangaje , Trump avuga ko uyu muhanzikazi yitiranya abandida ndetse ko ibyo yabonye byatumye agabanya urukundo yakundaga umuziki wa Taylor Swift.

Hagati aho tukivuga ku mubano wa Trump n’abahanzi bo muri Amerika , twababwira ko ku wa kane w’iki Cyumweru biteganyijwe ko azasangira n’umuraperi Kanye West usigaye witwa Ye , aho bazahurira  ndetse bagasangira ku meza imwe muri White House. Gusa Kanye West akazabanza kugirana ibiganiro n’umujyanama wa Donald Trump aho muri White House.

Trump yababajwe nibyo Taylor Swift yatangaje avuga ko adashyigikiye abakandida bo mu ishya ryaba Republicans
Twitter
WhatsApp
FbMessenger