kwibuka 32: Nutekereza kwica umunyarwanda bwa 2, ni wowe uzapfa mbere ye: Perezida Paul Kagame
Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa repuburika y’URwanda Paul Kagame, atangiza icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 ku nshuro ya 32, yasobanuye ko Igihugu kitakwemera na rimwe kwongera gupfa.
Yagize ati “” Abanyarwanda ntibazemera gupfa bwa kabiri, kuko hirya no hino haba ku mbuga nkoranya mbaga, ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe, hariho abakomeje gutekereza gusubiza abanyarwnda mu icuraburindi, ariko abo bose baribeshya kuko uzatekereza kwica umunyarwanda ubugira kabiri, niwe uzapfa mbere.””
Nk’uko n’ahandi hirya no hino mu gihugu byagenze, kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/04/2026, Akarere ka Musanze katangije icyumweru cy’icyunamo, iki gikorwa kikaba cyabereye ku Rwibutso rw”Akarere, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose.
Atangiza iki cyunamo, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, yahaye ikaze abari bitabiriye uyu muhango, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice wari Umushyitsi mikuru, Senateri, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Perezida wa Njyanama y’Akarere, Abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara n’Akarere ndetse n’abaturage bandi babarizwa mu Karere ka Musanze.
Atangiza ku nshuro ya 32 icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 cy’abazize Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yihanganishije Umuryango wa Ibuka n’imiryango y’abarokotse Genoside.
Yagize ati: “”Uyu munsi tariki ya 07 twatangiye ku nshuro ya 32, icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100, twibuka Genoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, nihanganishije imiryango ifite ababo bashyinguye hano, mbizeza kandi ko Genoside yabaye itazongera kuba ukundi mu gihu cy’URwanda.””
Yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Musanze kwishimira no gushyigikira ubuyobozi bwiza bwatanzwe n’Imana, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’URwanda Paul Kagame, kuko iyo atahaba iyi Genoside itari guhagarara, ngo uyu munsi abanyarwnda tube dufite gahunda zitandukanye, zigamije kubanya neza abanyarwanda.
Nsengimana Claudien kandi yavuze ko atasoza atibukije abanyarwanda kwirinda no kwamagana abagishaka kudusubiza mu mateka mabi twanyuzemo, yanatugejeje kur’iyi Genoside twibuka
uyu munsi.
Tugomba guharanira kuba umwe, kuko ubumwe arizo mbaraga zacu, kwima amatwi no kwamagana abagishaka kutuzanamo amacakubiri, by’umwihariko dufata ingamba zo gukora cyane twiteza imbere birushijeho, kuko ariyo ntwaro nziza yo kwihimura ku batwanga, cyangwa abaturwanya.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yashoje yihanganisha imiryango y’abarokotse Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi asaba abatangiye iki cyunamo bose kwirinda no kwamagana ingenga bitekerezo ya Genoside.
Umutanga buhamya wari witabiriye iki gikorwa Fatuma Mukarusagara, ufite imiryango yahoze ituye mu cyari Komini Mukingo yayoborwaga na Kajerijeri, yatanze ubuhamya ku bikorwa bibi by’interahamwe, asobanura uburyo zakoze Genoside yakorewe abatutsi guhera mu 1990 kugeza 1994.
Agira ati: “” Mu 1990 twari mu ishuri, abarimu bagacagura abanyeshuri, bavuga ko abatutsi bajya ku ruhande rumwe n’abahutu bakajya ku ruhande rwabo, ati muri uwo mwaka inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu, abarimu bahise badukorera imitumba y’insina, badutegeka kuvuga yuko tugiye guhamba Rwigema.
Akomeza avuga ko bishe abo bitaga ibyitso by’inkotanyi, bishe uwitwa Biniga wari mwarimu mu Gataraga, bica muramu we witwaga Manzi wakoraga mu Rwankeri ku misiyoni, imirambo yabo bajyaga kuyiroha mu rwobo rwa Nyaruhonga.””
Uyu mutanga buhamya yagaragaje ko Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, yateguwe na mbere yaho kuko inzira y’urupfu yanyuzemo ndende ava mu cyahoze ari komini Mukingo akaza kurokokera mu Ruhengeri aho bita i Bereshi , yabaye inzira y’umusaraba kuri we.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, we yishimiye intambwe imaze guterwa n’imiryango ihagarariye abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, kuko bamaze kwiyubaka.
Yagize ati: “” Mugihugu hirya no hino mu Turere no mu Midugudu, uyu munsi hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 n’iminsi 100, twibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi bikaduha umwanya wo kumenya yuko kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda, avuga ko ashimira abarokotse Genoside ku butwari bakomeje kugaragaza bwo kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bakaba bakomeje urugamba rwo kwiteza imbere, baharanira kubana neza n’abandi banyarwanda.””
Mugabowagahunde ati uyu munsi turashimira ingabo zahoze ar’iza FPR inkotanyi, ubutwari n’uburyo zakoze akazi gakomeye, ko kubohora igihugu no kurokora abahigwaga. Avuga ko tuzahora tuzirikana ubutwari budasanzwe zagize. Yasabye abatuye Intara y’Amajyaruguru bose ko twongera kwamaganira kure abagifite ingenga bitekerezo ya Genoside, abapfobya Genoside, abayihakana n’abashaka gusenya ibyo tumaze kugeraho.
Yakomeje avuga ko Intara yacu y’Amajyaruguru igifite imibiri myinshi itarashyingurwa mu rwego rwo guhuza inzibutso, nko mu Karere ka Rulindo aho dufite imibiri 2130 izashyingurwa ku Rwibutso rwa Rusiga tariki ya 17/04/2026 ; nanone muri ako Karere ku itariki ya 18/04/2026 tukazashyingura imibiri 176 mu Rwibutso rwa Mvuzo, tukagira n’indi mibiri yabonetse mu Karere ka Burera tuzashyingura mu Rwibutso rwa Rugarama.
Yashoje asaba abatuye Intara y’Amajyaruguru kwirinda ingengabitekerezo ya Genoside aho iva ikagera, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, no kwiyemeza kuri buri wese ko Genoside itazasubira kubaho.



