AmakuruImyidagaduro

#Kwibuka 30: Sandrine Isheja wiciwe umuryango yagaragaje ko kwibuka bidakorwa mu minsi 100 gusa

Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yagaragaje uko afata kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana ko atari igikorwa kiba gusa mu minsi 100.

Niba ukurikiranira hafi amateka y’ibyamamare nyarwanda, Sandrine Isheja byange bikunde na we ari mu bo ukurikirana dore ko amaze gushinga imizi mu itangazamakuru.

Uyu mubyeyi washakanye na Peter Kagame muri 2016, yabuze bamwe mu bagize umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Se umubyara Dr Butera Guillaume.

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Sandrine Isheja yashyize hanze ubutumwa bukubiyemo uko afata #Kwibuka.

Sandrine Isheja Butera ati:

“Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “Kwibuka” si ijambo gusa.
Abo “twibuka” ni ababyeyi bacu, abavandimwe, inshuti, imiryango bari babayeho, bahumeka nk’uko njye nawe aka kanya bimeze.

Tekereza ya nshuti yawe ya hafi, ba bantu bawe ukunda mujya mugirana ibihe byiza, reba umubyeyi wawe, utekereze iyo shusho bamuhiga, bamufata, bamukorera iby’abagashinyaguro, bamutema, bamwica – uwo ni we “twibuka” uyu munsi, no mu minsi 100 iri imbere.

Ntitubibuka kuri aya mataliki gusa kuko iyo hari icyiza kitubayeho, iyo hari umuhigo tweseje, iyo hari ikitugoye mu buzima turahindukira ngo tubibabwire twishimane na bo cyangwa tubaganyire tukababura, tukibuka aho bari n’uko bagiye, tukarira, tukihanagura, tukadadira, tugakomeza ubuzima.

Ntitwibuka rero kuko twibagiwe, ahubwo “Kwibuka” ni ukubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi ubwo babavutsaga ubuzima. “Kwibuka” ni ukugira ngo uzirikane kure habi “umuntu” ashobora kugera habayeho kureberera ikibi.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Agahinda ntikica kagira mubi” ariko akacu kadutera kurwanirira kuba “beza” (ku mutima, mu ngiro no mu byo dukora byose) nk’uko abishwe bari beza kuko tugomba kubaho ubuzima bwacu tukanababera aho batari.

Twahobeye ubuzima, twarashibutse, turi kwiyubakira igihugu ariko iminsi nk’iyi iyo igeze twongera kwicara hasi tukabaririra, tukabunamira, tukavoma muri roho zanyu ziterera muri twe, imbaraga zidushoboza gukomeza kubaho no kubaka u Rwanda mwadusigiye.

Abo twabuze bishwe ni benshi, amafoto ni macye ariko kuko turiho bariho.”

Se wa Sandrine Isheja Butera nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Twitter
WhatsApp
FbMessenger