AmakuruAmakuru ashushye

” Kongera kubaka Notre Dame de Paris bizatwara imyaka itanu” Perezida Emmanuel Macron

Nyuma y’amasaha 24 inkongi yibasiye Cathédrale Notre Dame de Paris, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron , mu ijambo yagejeje ku Bafaransa yavuze ko  imirimo yo kuyisana izamara imyaka itanu.

Perezida Macron mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo zitandukanye mu Bufaransa,  yijeje Abafaransa ko bazakora ibishoboka Cathédrale Notre Dame de Paris ikongera ikubakwa mu buryo buhebuje.

Iyi nyubako  ya Cathédrale Notre Dame de Paris ifatwa nk’umurage ndangamateka  w’u Bufaransa, u Burayi ndetse na Kiliziya Gatolika muri rusange.

Kugeza ubu imiryango n’ibigo bitandukanye  ndetse n’abantu ku giti cyabo batangiye gutanga inkunga zabo kugira ngo iyi nzu yongere yubakwe bundi bushya, aho amafaranga amaze kwemerwa arenga miliyari 1 y’Amayero.

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, ariko ubushinjacyaha bwa Paris buvuga ko bishoboka kuba byaratewe n’impanuka isanzwe, gusa iperereza rikaba rigikomeje.

Abantu bakomeye ku isi barimo abakuru b’ibihugu, nka Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, ndetse n’ibindi byamamare, bihanganishije Abafaransa kubera ibyo byago bahuye na byo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger