AmakuruImyidagaduro

Koffi Olomide yatangiye kuburanishwa kubyaha byo gusambanya ababyinnyi be

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, yaburanishijwe n’urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu ababyinnyi be.

Nubwo uyu muhanzi atagaragaye mu rukiko urubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe 2019, rukaba rwabaye ku wa Mbere tariki 11 Gashyantare mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru Paris.

Koffi w’imyaka 62, umwe mu bihangange mu njyana ya soukous yashibutse muri Rumba yo muri Congo yateye utwatsi ibirego ashinjwa   byo guhohotera ababyinnyi be bane ubwo bari kumwe i Paris, gufatira imishahara yabo no kubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba babyinnyi  be bavuga ko ubwo bari mu bufaransa ngo bategetswe gusambana na Olomide, wabakubitaga iyo bageragezaga kumwangira, muri rugo bari bacumbikiwemo, mu bwogero bwa supermarket ndetse ngo akabikomeza bageze n’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa aba babyinnyi bavuga ko babashije gutoroka urwo rugo ruri ahitwa Asnieres-sur-Seine mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Paris. muri Kamena 2006 ntibasubira ukundi mu gihugu cyabo kuko batinyaga kugenda nta byangombwa.

Nk’uko BBC yabitangaje, ubwo abanyamategeko ba Koffi, Emmanuel Marsigny na Eric Dupond Moretti, inshuti n’umuryango basohokaga mu cyumba cy’iburanisha, bavuze ko bafite icyizere ku mwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 18 Werurwe.

Robert Olomide wavuze ko ari umuvandimwe w’uyu muhanzi , yavuze ko mu rubanza hagaragaye ukwivuguruza kwinshi mu batanga buhamya. Impande zombi zumviswe kuri camera. Uwunganira abatanze ikirego, David Desgranges, yavuze ko bibabaje kuba Koffi atitabye iburanisha, gusa hari amakuru yatanzwe ko arwaye.

Kuri  Koffi Olomide si ubwa mbere ashinjwa ibyaha birimo ihohotera kuko no mu 2016 yafungiwe iwabo azira gukubita umwe mu babyinnyi be no mu 2012 akatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umutunganyiriza indirimbo.

Mu 2012 kandi nabwo uyu muhanzi yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu murwa mukuru Lusaka wo muri Zambia ndetse ari gushakishwa n’inkiko zaho.

Koffi Olomide ashinjwa gufata ku ngufu ababyinnyi be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger