AmakuruPolitiki

Kirehe: Umugore yakanze ubugabo bw’umugabo we kugeza abumennye

Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigarama, haravugwa umugore ukurikiranweho icyaha cyo kwivugana umugabo we amukanze ubugabo akabumena, nyuma y’amakimbirane yari amaze iminsi yumvikana mu muryango wabo.

Uyu mugore witwa Niyegena Jacqueline wo mu Murenge wa Kirehe ukurikiranweho kwica umugabo we witwa Hazadi Yusufu ubu ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, kugira iki kibazo cye gisuzumwe neza.

Uyu mugore yakoreye ikigikorwa cya mfura mbi umugabo we, nyuma yo kurwana umugabo yabona asumbirijwe imbaraga agahitamo gukiza amagara ye yirukanka.

Amakuru avuga ko ubwo yirukankaga yageze imbere gato akagwa hasi, ari nako uyu mugore we  wari wamwirutseho yahise afata itafari arimukubita mu musaya.

Nyuma ngo yamuvanyemo ipantaro amukanda ubugabo kugeza abumennye. Umugabo abatabaye bamugejeje kwa muganga yapfuye.

Umugore akimara gukora ibyo, yagerageje gutoroka ariko abaturage bahuruza Polisi afatirwa ku mupaka Rusumo, ashyikirizwa RIB.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kirehe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger