Amakuru ashushye

Kigali: Yari yibwiye ko atahanye ikizungerezi bageze mu gitandata ahura nuruva gusenya

Mu mujyi wa Kigali , akarere ka Nyarugenge mu gace ka Biryogo umusore yaterese inkumi ngo bajye kurara bumva umunyenga w’urukundo mu Gitanda ahageze akubitwa n’inkuba abonye ari umusore mugenzi we yari atahanye niko gusohoka avuza induru.

Abaturanyi bari hafi aho bumvise asohoka avuza induru bagize ngo atewe n’abajura nyamara yari ahuriye n’uruva gusenya mu buriri ubwo yari atangiye igikorwa cyo kwishimisha.

Kubera ubwoba no kutumva ibintu neza, uyu musore yasaga n’uwataye ubwenge, maze mu gusobanura ibimubayeho yagize ati “Nsanze ari umuhungu wana, ni ukuri muntabare ni umuhungu, ndakabakabye nsanga ni umuhungu.”

Uyu wigize umukobwa yari yishyuwe amafaranga ibihumbi cumi na bitanu [15 000 Frw] kugira ngo aze kuraza uyu musore .

Mu gihe abantu basatiraga aho uwo musore akodesha mu gipangu  hahise hasohoka umuntu unanutse cyane, asuhuza abari aho mu ijwi rituje ry’abakobwa, aratambuka, yurira moto bose bamureba arigendera , icyakora ijwi yavugaga neza neza ni iry’abakobwa.

Bijya gutangira uyu musore yari yahoze asangira n’uyu musore wigize inkumi, abara inkuru y’uko byagenze , yagize ati : “Njye guhera saa saba twasangiraga, yambyinishije injyana zose zibaho aho twari muri Night Club Kimironko. Twaje gusezerana gutahana, tugeze mu rugo mu gihe cyo gukora icyatuzanye, ansaba kuzimya itara, ndabikora. Nkabakabye numva ni umuhungu ndetse wujuje ibyangombwa byose.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda, Ingingo ya 212 y’icyo  ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ufasha, uhagarikira cyangwa urengera abizi uburaya bw’undi cyangwa ureshya abo ashaka gushyira mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500.000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 213 ho hateganwa ko Umuntu wese utanga abizi ahantu hose hakodeshwa hagakorerwa uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva kuri 1 000 000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger