AmakuruUburezi

Kigali: Imodoka yaritwaye abanyeshuri b’incuke yarenze umuhanda igwa mu rugo

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, yakoze impanuka, abagera kuri barindwi barakomereka.

Iyi mpanuka bivugwa ko yari iteye ubwoba yabereye ahazwi nko kwa Mutwe,mu murenge wa Gitega,akarere ka Nyarugenge.

Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri yarenze umuhanda igwa mu ngo z’abaturage.

Hakomeretsemo abana barindwi muri iyi modoka ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.

Polisi ibinyujije kuri X, yagize iti:”Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda batabaye, abakomeretse bagejejwe kwa muganga barimo kwitabwaho.”

Ababibonye bavuga ko yaba shoferi n’abandi barimo nta kibazo gikomeye bagize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger