Kigali: Abasore bafatanywe urumogi rurenga ibiro 30
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto ibilo 31 by’urumogi.
Bafashwe tariki ya 9 Kanama 2025, mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.
Bakimara gufatwa, batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye muri Tanzania bakaba bari barujyanye mu Karere ka Muhanga, barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabahemba.
Umwe muri aba bagabo niwe nyiri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by’urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi. Avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150 Frw, mugenzi we wari ufashe umufuka we akaba yari guhabwa ibihumbi 50 Frw.
Abafashwe n’urumogi bafatanywe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.
Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge bagirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Polisi y’igihugu yavuze ko itazihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge.