AmakuruImikino

Kera kabaye Florent Ibengé yatandukanye n’ikipe y’igihugu ya RD Congo

Jean-Florent Ikwange Ibengé wari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gutandukana na yo nyuma y’imyaka itanu yose yari amaze ayifite mu nshingano.’

Kuri uyu wa gatatu ni bwo Florent Ibenge yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza Les Leopards, nyuma yo kugirana inama n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo, Constant Omari. Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko abenshi mu bakinnyi bakomeye mu kipe y’igihugu ya RD Congo barimo Cedrick Bakambu bari bagaragaje ko atagifite ubushobozi bwo kubatoza.

Ibenge yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko umukino wa 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika Congo Kinshasa yatakaje imbere ya Madagascar, ushobora kuba uwa nyuma yari ayitoje.

Uyu mutoza yatozaga Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 2014, akaba ari inshingano yafatanyaga no gutoza ikipe ya AS Vita Club.

Mu myaka itanu Ibenge yari amaze atoza Ingwe za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yashoboye kuzijyana mu gikombe cya Afurika incuro eshatu zikurikiranya. Bwa mbere hari muri 2015 aho Congo yegukanye umwanya wa gatatu, muri 2017 ho igarukira muri 1/4 cy’irangiza mbere yo gusezererwa muri 1/8 cy’irangiza muri CAN y’uyu mwaka.

Ari kumwe n’abakinnyi bakinaga imbere muri shampiyona ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Florent Ibenge yashoboye kwegukana igikombe cya CHAN yari yabereye mu Rwanda muri 2016.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger