AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya: Yezu Kiristo wari ugiye kumara icyumweru afunzwe yarekuwe

Urukiko rwo muri Kenya mu ntangiriro z’iki cyumweru rwarekuye Eliud Wekesa, uzwi nka Yesu wa Tongaren, umugabo wari umaze kugira abamukurikira benshi nyuma yo kuvuga ko ari we Yesu Kristo, umwana w’Imana.

Wekesa yagejejwe mu rukiko ku wa Kabiri w’iki cyumweru nyuma y’iminsi itanu afunzwe na Polisi, mu gihe hari hagishakishwa ibimenyetso ku byaha byo kwigisha ibinyoma n’iyezandonke yashinjwaga.

Nubwo Wekesa w’imyaka 42 yari yafunzwe ngo Ubushinjacyaha bushake ibimenyetso, byageze ku wa Kabiri bitaraboneka biba ngombwa ko urukiko rumurekura, nkuko K24TV yabitangaje.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Wekesa ari umutekamutwe ushuka abamukurikira ababeshya ko ari we Yesu, kugira ngo abakuremo amafaranga.

Uyu mugabo ufite Itorero “New Jerusalem Church” mu Karere ka Bungoma mu Burengerazuba bwa Kenya, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko babanza no gusuzuma niba mu mutwe ari muzima mbere yo gutangira iburanisha.

Mu bamwunganira mu mategeko hari harimo George Wajackoyah wiyamamarije umwanya wa Perezida umwaka ushize akaza gutsindwa.

Wekesa akimara gufatwa, Ishyirahamwe ry’Abahakanyi bo muri Kenya, ryasohoye itangazo risaba ko ahita arekurwa byihuse bavuga ko ari umwere.

Iri shyirahamwe ryavuze ko niba hari uhakana ko Wekesa ari we Yesu Kristo, hagaragazwa Yesu wa nyawe amazimwe agashira.

Iryo shyirahamwe ryavuze ko Yesu Kristo uvugwa muri Bibiliya ari umuhimbano, bityo ko Wekesa atakabaye azizwa kwiyita Kristo kandi nibura we agaragara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger