Amakuru ashushyePolitiki

Kenya: Chris Msando wari ushinzwe ikoranabuhanga mu matora yishwe

Chris Msando wari uyoboye abashinzwe ikoranabuhanga mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Kenya azaba tariki 8 kanama 2017,  yasanzwe mu ishyamba yapfuye ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana abagizi ba nabi bari inyuma y’iki gikorwa cy’ubuhotozi.

Umurambo wa Chris Msando watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nyuma y’iminsi irenga ibiri uyu mugabo aburiwe irengero cyane ko abo mu muryango we baherukaga kumuca iryera kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora muriki gihugu Wafula Chbukat, yatangaje ko iyi nkuru yakababaro bayimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ndetse anemeza ko nta kabuza uyu mugabo yishwe urw’agashinyaguro.

Yongeye kwemeza ko nta byinshi yatangaza gusa ikigiye gukurikiraho ari ukureba impamvu uyu mugabo yishwe kandi bikaba bibaye mu minsi mike mbere y’uko amatora aba.

Ati”Ikibazo kiri mu mitwe yacu ni ukumenya uwamwishe ndetse n’impamvu yishwe iminsi micye mbere y’amatora.”

Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Star cyatangaje ko ababashije kubona umurambo w’uyu mugabo bavuga ko bamubonye adafite  ukuboko kumwe ndetse akaba yari afite ibikomere ku ijosi.

Uyu mugabo yari umwe mu bitezweho byinshi mu matora agiye kuba muriki gihugu , dore ko mu minsi yashize yari yatangaje ko hari uburyo bushya yakoze buzatuma amatora aba mu mucyo ndetse ntanarangwemo uburiganya , yemezaga ko ubu buryo buzahindura binshi ndetse bugatuma abantu babona umukuru w’igihugu bihitiyemo.

Uyu mugabo apfuye yari amaze amezi abiri gusa kuri aka kazi ko gukurikirana ibijyanye n’ikoranabuhanga mu matora yo muriki gihugu.

Bikomeje gutera impungenge abaturage bo muri Kenya ndetse bamwe ubwoba bwabatashye kubera uru rupfu rw’agashinyaguro rwahitanye uyu mugabo wari witezweho guhindura amatwara mu matora.

Raila Odinga uri guhatanira kuyobora iki gihugu uri mu batavuga rumwe na Leta ya Kenya, yatangaje ko byanga bikunze urupfu rw’uyu mugabo rwaba rufitanye isano n’amatora.

Umurambo wa Chris Msando wajyanywe mu bitaro kugira ngo harebwe icyaba cyaruteye ndetse na Polisi ikomeje gukurikirana abagizi ba nabi baba bahitanye uyu mugabo ngo barebe ko bafatwa n’ubwo ntacyo iperereza riratangaza .

Chris Msando wasanzwe mu ishyamba yahotowe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger