AmakuruPolitiki

Karongi: Humvikanye umutingito wasize wangije byinshi birimo n’amashuri

Umutingito wabaye kuri iki Cyumweru wangije amazu y’abaturage unasenya ibyumba bibiri by’amashuri mu murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi.

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’igice,nibwo humvikanye uyu mutingo wumvikanye mu turere twinshi mu Rwanda, wasenye amazu 11,ukomeretsa umwana umwe ndetse n’inka muri Karongi.

Umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine yabwiye RBA ko bagikomeje kubarura kugirango hamenyekane neza ibyaba byangijwe n’uyu mutingito

Yagize ati “Umurenge wa Rugabano hari amazu yangiritse,hari inzu yiyashije,hari andi mazu atanu yasenyutseho,hari n’ibyumba bibiri by’amashuri ariko ibisenge akaba aribyo byavuyeho.

Ahandi ni mu murenge wa Gashari,mu kagari ka Birambo hari amazu agera kuri 5 yasenyutseho,yagiye yiyasa.Dukomeje gukurikirana mu midugudu yose turebe niba nta yandi yangijwe n’umutingito.Mu murenge wa Rugabano hari inka byagwiriye.”

Yakomeje agira ati :”Aho amazu yangiritse,abaturage twabashakiye aho barara kugira ngo hatagira uwagira ikibazo.”

Yavuze ko hari umwana muto itafari ryagwiriye ariko yahise ataha kuko ngo abaganga nta kibazo yagize.

Inka yagize ikibazo yagwiriwe n’itafari irakomereka ariko nta kindi kibazo yagize.Akarere ka Karongi kazakomeza kubarura ibindi byangijwe n’uyu mutingito.

Uyu mutingito wari ku gipimo cya 5.1 (Richter Scale) waturutse mu karere ka Karongi wumvikana mu turere twinshi two mu Rwanda.

Uyu mutingito wageze mu bindi bihugu birimo Uganda,Burundi na RDC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger