AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kagere Meddie yahamagawe muri 32 b’Amavubi bagomba kwitegura Cote d’Ivoire

Mashami Vincent, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi azakiramo Cote D’Ivoire.

Iyi kipe igomba kuyoborwa na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru, akazaba yungirijwe n’anadi batoza batandukanye: barimo Jimmy Mulisa uzaba ari umutoza wa mbere wungirije, Seninga Innocent ugomba kuba umutoza wa kabiri wugirije, Higiro Thomas usanzwe ari umutoza w’abazamu na J. Paul Niyitunze w’imbaraga.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe ruriho abari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe, gusa hariho na bamwe mu bakinnyi bayihamagawemo bwa mbere, ndetse n’abari bamaze igihe kirekire batagaragara muri iyi kipe.

Amwe mu mazina y’abakinnyi batungurane kuri uru rutonde harimo umuzamu Ntwari Fiacre usanzwe afatira Intare, Rwabugiri Omar wa Mukura Victory Sports, Iragire Saidi wa Mukura VS, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports, Ngendahimana Eric wa Police na Mutabazi J. Paul wa Kirehe.

Mu bandi bahamagawe batari baherutse muri iyi kipe harimo Meddie Kagere wa Gor Mahia, Kwizera Olivier wa Free State Stars, Rwatubyaye Abdoul wa Rayon Sports na Sibomana Patrick.

Uru rutonde ntirugaragaraho umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wamaze gufatirwa ibihano na Rayon Sports.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe.

 

Umukino w’Amavubi na Cote d’Ivoire uteganyije kubera i Kigali ku wa 07 Nzeri 2018. Aya makipe asangiye itsinda H mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha, akaba ari kumwe na Repubulika ya Centre Afrique cyo kimwe na Guinee Conakry.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger