AmakuruImikino

Jimmy Mulisa hari icyo yisabiye Abanyarwanda bakomeje kurakarira Amavubi

Ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu Amavubi yanyagiriwe I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ihita isezererwa mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Ibitego 5-0 byari bihagije ngo Ingwe za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zisezerere Amavubi y’u Rwanda zatsinze zirusha cyane.

Nk’uko bisanzwe iyo Amavubi yatsinzwe, abafana b’ikipe y’igihugu nta kindi bagarutseho uretse kuvuga ko Abatoza b’Abanyarwanda ntacyo bashoboye.

Amagambo nkaya kandi yagaragaye mu minwa ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ubwo ikipe y’igihugu nkuru Amavubi yanganyaga na Repubulika ya Centre Afrique 2-2, mu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika wari wabereye I Huye.

Mu gusubiza abafana, umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda bakomeza kurakarira umupira wabo ahubwo bagashakira hamwe umuti utuma bakomeza gutsindwa.

Ati”Nimureke duhagarike gukomeza kurakarira umupira wacu ahubwo dushakire hamwe umuti w’impamvu dukomeza gutsindwa.”

Ikibazo cy’abatoza badashoboye si ubwa mbere cyumvikanye mu minwa y’Abanyarwanda kuko kimaze kuba akamenyero mu rw’imisozi igihumbi. Umuntu yakwibaza niba iki ari cyo kibazo cyonyine cyugarije u Rwanda kuko ikipe y’igihugu Amavubi imaze igihe kirekire ititwara neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger