Imikino

Jimmy Mulisa, amahirwe yo kongererwa amasezerano muri APR FC ari mu biganza bye

Umutoza w’ikipe ya APR FC ‘Jimmy Mulisa’ avuga ko gutsinda umukino wa Rayon Sports ari intambwe ya mbere izatuma yiyongerera amahirwe yo kongererwa amasezerano.

Uyu mutoza avuga ko imikino ya “Agaciro Football  Championship” ariyo ntambwe ya mbere izaba igipimo cy’ubushobozi bwe ndetse mu gihe azaba yagitwaye akazahita yongererwa amasezerano ye muri APR FC.

Amasezerano ya Jimmy Mulisa azarangira mu Ukwakira  2017, nyuma yo gutsinda imikino ibiri harimo uwa AS Kigali na Police FC muri itatu y’irushanwa rya “Agaciro Football Championship”  akaba azakina na Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino azawukina kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nzeri 2017.

Ati “Nta bwo turimo gutsinda kubera ari impano, amakipe ameze neza, icyo nabwira abafana ni uko bazabona shampiyona nziza. AS Kigali, Police ntizoroshye’’.

Jimmy Mulisa avuga ko imikinire y’ikipe ye mu gihe amaze ayitoza kigera ku mwaka imaze guhinduka ndetse akaba afite icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona naramuka ahawe amasezerano.

Uyu mutoza yageze muri APR FC  muri 2016, mu gihe amaze muri iyi kipe yayifashije gutwara  igikombe cya Amahoro ndetse aza ku mwanya wa gatatu mu gikombe  cya Shampiyona  y’u Rwanda 2016-2017. Yageze muri iyi kipe aje gusimbura Kanyankore Gilbert Yaoundé.

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger