AmakuruImyidagaduro

Jay-Z yaciye agahigo katarakorwa n’undi muraperi

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Shawn Corey Carter wamamaye ku izina rya Jay-Z mu ruhando rwa muzika, yabaye umuraperi wa Mbereugerageze gutunga umutungo ufite agaciro ka  Miliyari y’Amadolari y’Amerika.

Urubuga Forbes rusanzwe rukora inkuru z’ibyamamare cyane cyane kubyerekeranye n’uko birushanwa mu mitungo,cyatangaje ko Jay-Z aya mafaranga yose ayakomora mu bikorwa by’ubucuruzi, n’ibindi bikorwa akora bitandukanye birimo umuziki.

Forbes yakomeje itangazo ko uyu muraperi yari afite miliyoni 350 u mwaka wa 2005.muri 2008yashakanye na Beyonce wari usanzwe afite miliyoni 335, ubutunzi burushaho kwiyongera.

Muri 2018, Jay-Z yari afite umutu go uri muri miliyoni 900 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muraperi mbere yo kuba umuhanzi yakoraga akazi ko gucuruza CD, muw’1996 ashyira hanze umuzingo w’indirimbo ze yise Reasonable Doubt yacurujemo Copy miliyoni 1.5.

Umuzingo w’indirimbo uyu muraperi aheruka gushyira hanze yawise 4:44 washyizwe hanze muri 2017.

Jay-Z yabaye umuraperi wa Mbere utunze miliyari y’amadolari ya Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger