AmakuruAmakuru ashushye

Jacob Zuma yahawe akazi ko gukora album y’indirimbo z’urugamba

Jacob Gedleyihlekisa Zuma w’imyaka 70 wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yahawe ikiraka cyo gusubiramo indirimbo zitacyumvikana zakoreshwaga mu rugamba rwagejeje Abanyafurika y’Epfo ku bwigenge.

Thembinkosi Ngcobo, umuyobozi ushinzwe Imyidagaduro n’Umuco mu mujyi wa eThekwini, umurwa mukuru w’intara ya Kwazulu-Natal,  niwe wavuze iki giterezo cyatangiwe i Durban mu myaka yashize.

Thembinkosi Ngcobo avuga ko  Jacob Zuma akunda kuririmba bene izi ndirimbo z’urugamba ariko ubu zazimiye zitagicurangwa cyane.

Ngcobo yavuze ko bifuza ko Zuma yazafatwa amajwi ku wa 10 cyangwa 11 Mata 2019. Bifuza ko imyiteguro yatangira vuba ku bufatanye na korali. Yongeyeho ko Zuma ari no mu mwanya mwiza wo kuririmba izi ndirimbo kuko azi n’amateka yazo.

Uyu aganira na News 24 kuri iki gitekerezo yagize ati “Afite impano kandi yumva amateka n’impumeko y’uko byari bimeze. Yaraziririmbye muri 80 na 90 na mbere yaho. Urubyiruko rwinshi rwo muri ANC ntabwo rwo ruzizi.”

Yakomeje avuga Jacob Zuma yakiriye neza iki gitekerezo “Twamusobanuriye neza icyo twifuza gukora. mbere y’uko dutandukana, yavuze ko yishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga.”

Ibi babikoze nyuma yaho iki kigo gishinzwe imyidagaduro n’Umuco  cyakoze ubushakashatsi kuri izi ndirimbo ariko bakaza kuzibura munzu ndangamurage.

“Twarimo dushaka abahanzi kugira ngo tugarure izi ndirimbo. Byari bikomeye cyane. Twagerageje gushakisha mu bubiko ngo turebe ko twabona amajwi cyangwa amashusho yazo, ariko nta na kimwe twasanze mu nzu ndangamurage.”

Jacob Zuma yegujwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya  Afurika y’Epfo muri Gashyantare 2018 kubera ibyaha yashinjwaga birimo ibya ruswa,  icyo gihe yahise asumburwa na Cyril Ramaphosa ukiyoboye kugeza ubu.

Buvugwa ko Jacob Zuma akunda izi ndirimbo cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger