AmakuruPolitiki

Israel yemeje ko yishe undi musirikare mukuru wa Iran

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyishe Jenerali Ali Shadmani, wari uherutse kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, asimbuye Jenerali Gholamali Rashid waguye mu bitero bya Israel mu cyumweru gishize.

Mu butumwa bwatanzwe kuri X ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, IDF yagize iti: “Mu gihe kitarenze iminsi itanu, abasirikare bacu bamaze guhitana abayobozi babiri bakuru b’Ingabo za Iran.”

Ali Shadmani, wasobanuriwe nk’umwe mu bajyanama ba hafi ba Ayatollah Ali Khamenei mu bijyanye na gisirikare, yaguye mu gitero cy’indege cyabereye mu gice cya Tehran, hashingiwe ku makuru IDF ivuga ko yavuye mu iperereza rihamye.

Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe gito Israel igaba ibitero bigaragaza ko bigamije intego z’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa Iran.

Intambara hagati y’ibi bihugu imaze iminsi itanu ikomeje gufata indi ntera, aho impande zombi zikomeje kwitana bamwana hakoreshejwe indege n’ibisasu bya rutura, mu gihe nta na kimwe muri ibyo bihugu gihana imbibi n’ikindi.

Amakuru kugeza ubu agaragaza ko abarenga 250 bamaze guhitanwa n’iyi mirwano, barimo 224 bakomoka muri Iran naho 24 baturuka muri Israel. Ibice byinshi bya Tehran na Tel Aviv byashegeshwe n’ibi bikorwa bya gisirikare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger