AmakuruImyidagaduro

Isimbi Noeline wahatanye muri Miss Rwanda yongeye kwatsa umuriro nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa-AMAFOTO

Isimbi Noeline yongeye kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yongeye gushyira ahagaragara yambaye ubusa.

Inkuru y’uyu mikobwa waje guhinduka umukinnyi wa filime z’urukozasoni, ndetse akaba asigaye yifotoza uko yavutse, mu busanzwe yatangiriye muri Miss Rwanda ari naho yamenyekaniye cyane cyane ubwo abantu barizwaga n’ubuhamya bwe yatangarije inyaRwanda Tv.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane abikesha ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntahirwe, bitewe n’uko ibyo yasabwaga atari abyujuje.

Iyi nkuru ku mibereho ya isimbi mu busanzwe yatangiriye mu ijonjora ryabereye i Musanze n’iryabereye i Kayonza, kuko aho hose abakemurampaka ntibigeze bamuhitamo mu bakobwa bagombaga gukomeza.

Ubu yagaragaje amafoto y’ubwambure bwe, ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avugisha abati bake, bamwe bagaragaza ko bamushyigikira bati: ”Aba ari mu kazi”, abandi bati ibyo ”Si iby’i Rwanda”. Bamusabye kwambara nk’uko yambaye mu mafoto yandi make aherutse gusangiza abamukurikirana umunsi ku munsi kuri konti ye ya instagram.

Ubuzima busharira yagiye agarukaho harimo ko yabaye umwana wo ku muhanda, umumansuzi n’ibindi byinshi byatumye imitima ya benshi imugirira impuhwe. Avuga ko yanyuze muri byinshi haba mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye yabayemo birimo Uganda, Kenya, RDC na Afurika y’Epfo.

Yigeze kubwira inyaRwanda Tv ati “Nabaye mu muhanda kuva ku myaka icyenda kugeza kuri kugeza kuri 11 nakoreraga ububobo mu Kiyovu […] Nyuma naragiye nambuka umupaka ndatoroma. Nta burigade y’i Kigali ntigeze mfungirwamo. Nagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima, nari naciye mu bihugu bitatu Mozambique, Malawi na Zambia, nahingukiye Pretoria bwari bwije mfite ibikapu byinshi.”

Yatangiye gushakisha abanyarwanda baba batuyeyo, ajya i Capetown naho ahurirayo n’ubuzima bukomeye. Ati “Nagize igitekerezo cyo kuba naba umubyinnyi mu kabari mu Rwanda babyita kumansura.”

Muri ibyo bihugu byose avuga ko ibyo yaboneyemo ubuhamya bukomeye ni Kenya na Afurika y’Epfo kuko muri Kenya yahafungiwe amezi icyenda, afungurwa agarurwa mu Rwanda.

Nyuma yashatse ibyangombwa asubira muri Kenya ahamara imyaka itanu yigira inama yo kujya kuba muri Afurika y’Epfo ariko kubera ibyangombwa amara amezi abiri mu nzira, agezeyo atangira gukora akazi ko kumansura mu tubari twaho.

Iyi ni imwe mu mafoto yasohoye ari kuvugisha abatari bake

Uyu mukobwa yagarutse mu Rwanda mu Ugushyingo 2019 aje kureba ko yabona amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ariko biza kumwangira kuko yagerageje kwiyamamaza mu ntara ebyiri zose bikanga kubera kutuzuza uburebure busabwa.

Inshuro zose yagize agaruka mu Rwanda yari amaze kuba ikimenyabose bitewe n’amafoto yashyiraga hanze nyuma aza no kwerura avuga ko akina firime z’urukozasoni. Yaje no gushyiraho aho ushobora kwishyura ukareba ayo mashusho n’amafoto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger