AmakuruUmuziki

Ishuri rya Muzika rigiye kongera gutoranya abafite impano yo kuririmba

Ishuri ryigisha Muzika mu Rwanda Nyundo Music school rigiye kongera gutanga amahirwe ku bana bifitemo impano muri muzika.

Kuwa 8 Mutarama 2019 iri shuri rizakoresha amarushanwa yo guhitamo abana bifitemo impano muri Muzika, aho rifashwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA rizenguruka intara rishaka abana bafite impano.

Murigande Jacques umuyobozi w’ishuri rya Muzika Nyundo Music school rikorera mu karere ka Muhanga avuga ko bazatangirira mu karere ka Rubavu hagahurirwa n’abana bavuye mu ntara y Uburengerazuba, naho tariki ya 10 Mutarama bakorere mu karere ka Musanze.

Nyundo Music school niryo shuri ryigisha Muzika mu Rwanda ritewe inkunga na Leta, rikaba ryigisha imyaka itatu abaryigamo bakiga, kuririmba, gucuranga no gutunganya umuziki nibijyana nawo.

Ryatangijwe kuwa 24 Ukwakira 2014 ritangira ryakira buri mwaka abanyeshuri 30, ariko mu marushanwa ya 2019 bazakira abanyeshuri 50, naho abagomba kwitabira bakaba nibura bararangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Iri shuri rimaze gushyira ku isoko rya muzika abahanga batandukanye ndetse n’amatsinda ya muzika akomeje kwitwara neza. Aha twavuga itsinda Sebeya band, n’abandi bakomeje kuririmba no gucuranga mu bitaramo bitandukanye haba ibyigenga cyangwa se ibyateguwe n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger