AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Inyeshyamba za FDLR zirukanywe ku butaka bwa DR Congo

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko kirukanye inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda zari mu birindiro by’ahitwa Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zikaba zategetswe guhita zitaha mu Rwanda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Captaine Dieudonne Kasereka yatangaje ko izi nyeshyamba zatsimbuwe mu birindiro byazo mu bitero by’iminsi 2 byazigabweho kuwa 29 no kuwa 30 Ugushyingo 2019 zihita zihungira muri pariki ya Kahuzi Biega.

Aganira na Radio Okapi yagize ati “Abasirikare bacu bagabye ibitero ku nyeshyamba za FDLR-CNRD I Katasomwa, zahise ziva muri ibi birindiro zerekeza muri pariki ya Kahuzi Biega.”

Nk’uko yakomeje abivuga abaturage bo muri ibi bice bakomeje kugira ubwoba bw’izi nyeshyamba ari nayo mpamvu yazisabye ko zitaha mu Rwanda kuko ngo n’ubundi aho zahungiye ari ku butaka bwa Congo.

Captaine Kasereka yavuze ko FARDC yirukanye FDLR mu duce twa Rutare, Chimbiro na Katasomwa abarwanyi bayo bagahunga berekeza muri pariki ya Kahuzi Biega bityo igisirikare cya Congo kikaba gisaba ko naho bahava bagataha mu rwababyaye kimwe n’izituruka bindi bihugu nazo zasabwe gutaha.

Ati “Turasaba abafata ibyemezo muri Congo ko bakora ibishoboka byose aba barwanyi bagataha mu bihugu baturukamo bitabaye ibyo n’ubundi ubutaka bahungiyemo ni ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo impande zose bazajyamo nta mahoro abaturage bazagira.”

Amakuru aturuka I Kinshaza no mu bitangazamakuru byaho aravuga ko imirwano yose imaze iminsi mu burasirasuba bw’iki gihugu imaze gutuma imiryango igera kuri 350 iva mu byabo ikerekeza mu buhungiro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger