AmakuruImikino

Inshuro habuze indirimbo z’ubahiriza ibigu u Rwanda rwakiriye imikino mpuzamahanga

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018 saa 15:30 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Conakry, umukino ugiye gutangira habuze indirimbo y’ubahiriza igihugu cya Guinea bituma itaririmbwa mu gihe bimenyerewe ko ku mikino mpuzamahanga ihuza ibihugu biba ari ihame ko haririmbwa indirimbo z’ibihugu.

Mu mukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea yabuze, bituma umukino utangira na Rwanda Nziza y’u Rwanda itaririmbwe mu gihe abakinnyi bari biteguye ko bagiye kuririmba ndetse n’abafana bahagurutse.

Indirimbo yaje kuboneka, hacurangwa agace gato ariko kuko umukino wari ugiye gitangira n’abakinnyi bamaze gufata imyanya mu kibuga DJ yahise ayihagarika mu gihe abafana bake ba Guinea bagerageje kuririmba mu majwi yabo ariko ntiyumvikane neza. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 binasiga u Rwanda rukuye amaso ku itike yo kujya muri Cameroun binaha amahirwe Guinea yo kuzajyayo mu gikombe cya Afurika 2019.

Igitego cya Guinea cyafunguye amazamu cyabonetse ku munota wa 32’ gitsinzwe na Jose Martines Kante mu gihe Jacques Tuyisenge ari we wishyuriye u Rwanda n’ubwo Meddie Kagere yari abonye igitego cy’insinzi ku munota wa nyuma ariko umupira ugakubita umutambiko w’izamu.

N’ubwo abanyarwanda bifashe ku munwa bimaze kuba ndetse na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne, akifashisha Twitter yisegura ku banyarwanda na Guinea ku kibazo yise icya tekinike cyahabaye ntiharirimbwe indirimbo z’ubahiriza ibihugu byombi, si ubwa mbere byari bibaye kuko niba twibuka neza bimaze kuba ubugira gatatu.

Muri 2013 ku mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Libya, indirimbo y’ubahiriza igihugu cya Libya isa n’iyabuze kuko hacuranzwe indirimbo ya kera ku bwa Gaddafi, nuko abakinnyi ba Libya bahita bivumbura biririmbira indirimbo nshya n’amajwi yabo.

Muri 2011 na bwo habaye ikibazo nk’iki ku mukino wahuje ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 n’iya Zambia, ubwo indirimbo yubahiriza u Rwanda yaburaga mbere y’umukino.

Iri bura ry’indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea Conakry ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira ryanatumye bamwe mu bakozi ba FERWAFA bajya mu maboko y’ ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) kugira ngo basobanure icyabiteye.

Minisitiri w’umuco na Siporo uwacu Julienne yasabye imababzi
Minisitiri Uwacu Julienne yari yibereye muri Stade indirimbo zibura (Photo: Rwandamagazine)

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger