AmakuruPolitiki

Ingorane n’icyizere ku Barundi bari gusaba gutura mu Bubiligi baciye muri Serbia

Umubare munini w’Abarundi urimo kuboneka ku bigo by’abasaba ubuhungiro mu Bubiligi ku buryo bitakibasha kubakira bose bikaba ngombwa ko hari benshi barara ku mihanda no muri parike rusange.

Abarundi bamwe basanzwe batuye mu Bubiligi, nka Josephine Nkunzimana, barimo gufasha iby’ibanze aba bavuye iwabo bagaca muri Serbia baje gusaba ubuhungiro mu Bubiligi aho bizeye imibereho myiza.

Ku mbunga nkoranyambaga haboneka amatangazo y’abantu mu Burundi bashishikariza Abarundi kubagana bakabageza muri Serbia.

Mu kwezi gushize igipolisi cy’u Burundi cyerekanye abantu batatu (abagabo babiri n’umugore umwe) bashinjwa kwambura abantu utwabo mu butekamutwe ko babajyana muri Serbia n’ahandi.

Mu 2020 ku gihe cy’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, u Burundi bwumvikanye na Serbia amasezerano atandukanye y’ubufatanye bushingiye ku nyungu.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka inteko ishingamategeko y’u Burundi yemeje ariya masezerano yo mu 2020.

Serbia ntabwo ari igihugu kiri mu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) ariko ibihugu bituranyi byayo nka Hongrie cyangwa Romanie biri mu muryango w’ibyo bihugu bitanga amahirwe y’akazi, imibereho, n’uburenganzira ku mpunzi zibihungiyeho.

Kubera iki Ububiligi?

Abenshi mu barimo gukora izi ngendo zo gushaka imibereho biganjemo urubyiruko ruba rwizeye imibereho myiza kurusha uko byifashe iwabo mu Burundi.

Mu kwezi kwa karindwi Ububiligi bwakiriye Abarundi 263 basaba ubuhungiro bavuye ku 112 mukwa gatandatu na 34 mu kwa gatanu, ikinyamakuru La Libre Belgique kivuga ko abo ari inshuro umunani z’ababusabye mu mezi atatu yari ashize.

U Burundi ubu ni igihugu cya gatatu cy’abaturage benshi basaba ubuhungiro mu Bubiligi inyuma ya Afghanistan na Syria, kiri imbere kandi ya Palestina na Eritrea ndetse na Ukraine, nk’uko La Libre Belgique ikomeza ibivuga.

U Burundi nicyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi hashingiye kuri raporo ya Banki y’isi y’umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger