AmakuruPolitiki

Ingabo z’u Burundi zahitanye umukuru w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi kiremeza ko Gen Maj Hakizimana Antoine alias Jeva yarashwe n’ingabo z’u Burundi mu rugamba rwabereye mu ishyambaa cyimeza rya Kibira.

Umwe mu bakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu ngabo z’u Burundi utifuje gutangazwa amazina, yabwiye Rwandatribune ko Gen Jeva yarashweho n’ingabo z’u Burundi agakomeretswa mu kaguru, nyuma yaho we n’abasirikare bake bari kumwe baguwe gitumo na FDNB aho bakamitse mu shyamba rya Kibira.

Cyakora ngo Gen Jeva yabashije gucika abasirikare b’u Burundi, nubwo ibikorwa byo kumuhiga bukware bigikomeje.

Akomeza avuga ko nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zitangirije ibitero bikomeye ku nyeshyamba za FLN mu shyamba rya Kibira, abarwanyi ba FLN batangiye kurwana berekeza mu bice by’ishyamba ry’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukozi w’Ubutasi bw’u Burundi yabwiye Rwandatribune ko ibitero Ingabo z’u Burundi zirimo kugaba ku mutwe wa FLN bitazigera bihagararara cyane ko ngo bafite gahunda yo kubirukana mu iri shyamba bamazemo iminsi.

FDNB ifite gahunda yo gucana umubano na FLN

Igihugu cy’u Burundi cyemeza ko gifite gahunda yo kuzahura umubano wacyo n’u Rwanda, bityo kwirukana FLN mu shyamba rya Kibira no guhagarika kuyikingira ikibaba ari bimwe mubyo u Rwanda rwatanze ubusabe ko bigomba guhagarara mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Cyakora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho, Gen Jeva mu gihe yaba asubiyeyo ntiyakoroherwa kuko mu nzira ziva mu Kibira zigana muri RD Congo , Gen Hamada usanzwe ari Komanda mukuru wa FLN yahashyize umutwe w’ingabo ukomeye uyobowe na Col Mbandaka Emmanuel. Uyu Col Mbandaka usanzwe adacana uwaka na Gen Jeva , dore ko amushinja kuba igikoresho cya Leta y’u Rwanda, ngo yahawe amabwiriza ko mu gihe yaba amuboye azahita amuca umutwe akaba ariwo ajyanira Gen Hamada.

Mu minsi yashize nibwo CNRD-FLN yabaye nk’iyigabamo ibice 2,aho igice kiri mu shyamba rya Kibira kiyobowe na Gen Jeva cyivumbuye ku buyobozi bukuru bwa CNRD-FLN na Komanda mukuru w’Uyu mutwe Habimana Hamada.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger