AmakuruPolitiki

Ingabo za SADC zahinduye isura y’intambara iri hagati ya FARDC na M23

Ingabo z’ibihugu by’ihuriro SADC zinjiye ‘byeruye’ mu mirwano n’inyeshyamba za M23, nk’uko bitangazwa n’umukuru w’uyu mutwe.

Bertrand Bisimwa ukuriye igice cya politike cya M23 yatangaje kuri X -yahoze ari Twitter – ko guhera ejo [ku cyumweru] izo ngabo za SADC (Southern African Development Community) zatangiye gufatanya n’ingabo za leta ya RD Congo hamwe n’imitwe yindi yari isanzwe ikorana nazo.

Bisimwa yanditse ati: “kuva ejo ubwo bufatanye bushya bwakoresheje intwaro za muzinga ziremereye, indege z’intambara, drones, n’ibifaru mu kurasa buhumyi ibice bya Karuba, Mushaki, no hafi yaho”.

Bisimwa avuga ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku basivile.

SADC cyangwa ingabo za DRC Congo ntacyo baratangaza ku kwinjira mu mirwano kw’umutwe w’ingabo za SADC cyangwa ku basivile M23 ivuga ko barimo kwicwa muri ibi bitero aho igenzura.

Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru zoherejwe mu butumwa bwo kurwanya M23 zavuye mu bihugu bya Africa y’Epfo, Malawi, na Tanzania, iza mbere zahageze mu kwezi gushize mu bikorwa by’ibanze byo kwiga intambara no kwitegura.

Abategetsi ba DR Congo biteze intsinzi ku mu mirwano bafashijwe n’ingabo za SADC, ibyigeze kuba mu 2012 ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma n’ibice binini bya Masisi na Rutshuru mbere y’uko ibyamburwa byose.

M23 ubu ivuga ko ubu izengurutse umujyi wa Goma igice cyose cyo ku butaka – uretse ikiyaga cya Kivu, nyuma y’uko mu mirwano yo muri iyi weekend ishize ivuga ko yafasha umusozi w’ingenzi mu mirwano wa Muremure uri hafi y’umuhanda wa Sake – Minova uhuza Goma, n’ibice bya Masisi, na Kivu y’Epfo.

Umubare nyawo w’abasirikare bagize umutwe wa SADC uri muri DR Congo ntabwo uzwi neza, amashusho yatangajwe mu minsi ishize yagaragaje abagize uyu mutwe berekana ibikoresho byabo birimo ibimodoka by’intambara, imbunda za muzinga, n’ibifaru (chars).

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, avuga ko uyu mutwe ufite “uburenganzira bwo kwirwanaho no kubuza kugira nabi ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa”.

Abasesenguzi bavuga ko kwinjira kw’ingabo za SADC mu mirwano bishobora guhindura byinshi kuri iyi ntambara bahereye ku buryo byagenze mu myaka 10 ishize, abandi bakavuga ko ibyabaye icyo gihe bishobora kutisubiramo kuri iyi nshuro.

Inzobere za ONU n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bivuga ko M23 ifashwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kandi bwoherezayo ingabo n’ibikoresho. Ibyo abategetsi mu Rwanda bahakana.

Izo nzobere za ONU zivuga kandi ko ingabo za RD Congo mu rugamba ziriho zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR – zirwanya ubutegetsi bwa Kigali – hamwe n’ingabo z’u Burundi, ibyo abategetsi ba Gitega nabo batemera.

Mu mezi abiri gusa ashize abasivile bagera ku 570,000 bavuye mu byabo bahunga iyi mirwano muri Masisi na Rutshuru nk’uko bivugwa na ONU, abo bose aho bari mu nkambi bakeneye inkunga y’ibiribwa yo kubatunga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger