AmakuruPolitiki

Ingabo za DRC zateye u Rwanda zisanga aho zidashobora kwikura

Byamenyekenye ko ingabo za Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ari zo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe, umwe muri bo araraswa abandi babiri barafatwa.

Ni nyuma y’amakuru yabanje gutangazwa yavugaga ko abantu bataramenyekana binjiye mu Rwanda bavuye muri DR Congo, bashaka guhungabanya umutekano.

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu ijoro ryacyeye ingabo zari ku burinzi mu karere ka Rubavu zarashe umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wari ku butaka bw’u Rwanda, abandi babiri bafatwa mpiri.

Mu itangazo RDF yasohoye yagize iti “mu ma saa saba z’urucyerera abasirikare batatu bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bambutse umupaka binjira mu karere ka Rubavu baturutse muri RDC.”

Itangazo rikomeza rivuga ko “babiri mu basirikare, Sgt Asman Mupenda Termite (w’imyaka 30) na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien (w’imyaka 28) batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF bufatanyije n’irondo.”

Umusirikare wa gatatu nk’uko RDF yabisobanuye “yarashwe mu cyico ubwo yarasaga ku burinzi.”

Babiri mu basirikare batawe muri yombi bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazine enye n’amasasu 105, ikote rimwe ridatoborwa n’amasasu ndetse n’udupfunyika tw’urumogi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger