AmakuruPolitiki

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima yaburiwe irengero

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi icyenda yaburiwe irengero nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida wa Malawi binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Itangazo ry’Ibiro bya Perezidansi ya Malawi ryemeje ko iyi ndege yabuze kuri uyu wa Mbere ndetse hakomeje ibikorwa byo kuyishakisha.

Ryavuze ko uburyo bwose bwifashishijwe ngo bavugane n’abari batwaye indege nta musaruro bwatanze.

Aba bakaba bahanukiye mu ishyamba rya Chikangawa bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.

Iyi ndege y’ingabo za Malawi “yavuye kuri radar” nyuma yo kuva mu murwa mukuru Lilongwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Perezida Chakwera yategetse ko bayishaka hagashyirwaho n’ikipe y’abatabazi nyuma y’uko abashinzwe iby’indege badashoboye kuvugana n’iyi ndege.

Yagombaga kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mzuzu, mu majyaruguru y’igihugu, nyuma gato ya saa yine z’aho (11:00 BST)

Nyuma yo kumenyeshwa ibyabaye, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahagaritse urugendo yateganyaga muri Bahamas.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger