Inama y’Abaminisitiri; Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, yagize Jean Maurice Uwera, Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.
Asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, byavuzwe ko yahawe akazi ko kuyobora SK FM.
Uwera Jean Maurice amaze imyaka 14 mu itangazamakuru aho afite inararibonye mu bijyanye no gutangaza amakuru no mu bijyanye n’itumanaho, akabifatanya no kuba inzobere mu bijyanye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Mbere yo kugirwa umuyobozi wa Radiyo kuri SK FM, Uwera Jean Maurice yakoze imirimo itandukanye muri RBA kuva mu 2016, harimo gutangaza amakuru kuri televiziyo, umuyobozi muri Magic FM n’indi.
Uwera Jean Maurice yatangiye umwuga mu 2011 akora kuri Flash FM & TV na bwo ari umuyobozi ushinzwe ikorwa ry’ibiganiro n’amakuru (Production Manager).
Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi)
Abandi bahawe imirimo ni Jean Damascène Nsengiyumva wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ibijyanye n’Ubuzima bw’amashuri n’imibereho myiza na Diane Kamana wagizwe Umuyobozi Mukuru muri MINEDUC ushinzwe serivisi zihabwa ibindi bigo.
Gervais Mabano yagizwe Umusesenguzi ushinzwe ikiburamwaka n’amashuri abanza, Divine Uwineza agirwa umusesenguzi mu bijyanye n’amashuri rusange n’ayatekiniki.
Gaspard Musonera yagizwe umukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’lnama y’lgihugu y’Umushyikirano iteganyijwe ku itariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2026.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa n’abakora imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hifashishijwe ishoramari rituruka mu isoko mpuzamahanga rya carbone.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyerekeye urubuga rukusanya rukanasesengura amakuru ku isoko ry’umurimo, rugamije gufasha mu igenamigambi no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 018/2025 ryo ku wa 30/06/2025 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
Umushinga w’itegeko rigenga ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera.
Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 29/2017 ryo ku wa 29/06/2017 rishyiraho ubwizigamire bw’igihe kirekire/Ejo Heza rikanagena imitunganyirize yabwo.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe porogaramu yo kongera umusaruro w’imisoro, imicungire n’imikoreshereze yayo myiza, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 13 Mutarama 2026.
Umushinga w’itegeko rigenga ibihingwa.
Umushinga w’itegeko rigenga ubworozi, ubuzima bw’amatungo n’uburobyi.
Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Agence Universitaire de la Francophonie (AUF) ayemerera kugira icyicaro mu Rwanda.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwegurira umutungo wa Leta abikorera.
Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza.
Iteka rya Minisitiri ryegurira ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bakurikira:
Ritah Kiden Lotua, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani y’Epfo mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Ali Eissa Musabah Eissa AlZaabi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Olivia Charlotte Owen Amabasaderi wa Nouvelle-Zélande mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.
Gabriel Pandureni Sinimbo, Ambasaseri wa Repubulika ya Namibia mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.
Andrew Mold, Umuyobozi w’Ibiro by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (UNECA) mu Karere ka Afurika y’lburasirazuba, afite icyicaro i Kigali.
9. Mu bindi
Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, mu Rwanda harimo kubera Irushanwa Nyafurika rya Handball mu bagabo (CAN 2026), riri kuba ku nshuro ya 27.
Minisitiri w’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, i Kigali hazateranira inama izahuza abayobozi bakizamuka n’abafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika.



