AmakuruPolitiki

Inama nkuru y’igihugu y’abana yagaragarijwemo ibibazo bikibabera imbogamizi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, Abana bahagarariye abandi barenga 1500 bitabiriye Inama Nkuru y’abana yabereye mu kigo cy’igihugu cy’ubutore cya NKIMBA,giherereye mu karere ka Burera.

Iyi nama yongeye kugaragaza ibibazo bicyugarije abana, isaba ko hakongerwa imbaraga mu kubikemura nabo basabwa kwirinda ibibarangaza birimo n’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima ntibagere ku ntego yo kubaka igihugu.

Ni mu nama ya 16 y’Inama Nkuru y’Igihugu y’abana, ihuje abana barenga 1500 bahagarariye abandi baturutse mu turere dutandukanye.

Abana berekanye bimwe mu bibazo bikibugarije basaba ko byahabwa umwihariko mu kubikemura nabo bibigizemo uruhare.

Bimwe mu bibazo abo bana bagaraje birimo kuko abana bafite ubumuga hari aho bagihishwa ntibajye ahari abandi no kuba hari abafite impano ariko ntibahabwe umwanya wo kuzigaragaza ngo zitezwe imbere.

Hagaragajwe ko hakiriho umubare w’abana batari bake baterwa inda zitateguwe, imiryango ikirangwamo amakimbirane, kudasangiza abana amakuru y’ubuzima bw’imyorokere n’ibindi.

Ibi bibazo kandi byiyongeraho kuba hari abana banywa ingoza bakiri bato babikuye ku babyeyi babo ndetse n’abo babona aho bagiye nk’ikigare bahitamo gukomeza kubikumira bahereye kuri bo ubwabo no kutarebera iyo ngeso aho yagaragara hose harimo no gutanga amakuru mu gihe byabaye.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’abana, Sarah Asiimwe, yashimiye intambwe abana bamaze gutera babifashijwemo na Leta ibegera ikumva ibibazo n’ibitekerezo byabo, agaragaza ko ariko hari bimwe mu bikibabangamiye asaba ko bafashwa nabyo bigakemuka.

Yagize ati“Twe nk’abana Turacyafite ibibazo twifuza ko mwadukemurira birimo abana bafite ubumuga bagihezwa abandi bagahishwa mu miryango ntibagere ahagaragara, kuba hakiri abana baterwa inda n’imiryango ikibana mu makimbirane bikagira ingaruka ku bana. Natwe tuzarushaho gutanga amakuru y’ahakiri ibyo bibazo.”

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yibukije ko kubaka Umunyarwanda bikorwa kare

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta, avuga ko ibitekerezo by’abana bigenda bikusanywa mu myanzuro babishyikirije Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kugira ngo bishyirwe mu igenamigambi ry’imyaka itanu bishakirwe n’ubushobozi bikemurwe.

Yagize ati ” Imyanzuro abana baduha n’ibibazo bagaragaje turi gukorana mi Minecofin kugira ngo bishyirwe mu igenamigambi ry’imyaka itanu bishakirwe ubushobozi bikemurwe. Hariho kuba abana bafite ubumuga batarabona neza uburyo bitabwaho n’ibindi bizabonerwa ibisubizo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko ibyo bibazo abana bagaragaje bwose bigiye kwitabwaho bigashakirwa uburyo byinshi byajya bikemurirwa mu muryango kuko ibyinshi usanga ariho byahereye.

Yagize ati ” Nk’uko twagaragarijwe ko ibibazo byose abana bahura nabyo bituruka mu miryango. Nkaba mbasaba rero ko twafatanyiriza hamwe tukabikemura kugira ngo abana bakurire mu muryango mwiza nawo uhite uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Niyo mpamvu twifuza ko mukura mufite ubuzima bwiza.”

Yakomeje agira ati “Kubaka Umunyarwanda mwiza rero bihera ku bato ariyo mpamvu n’imyanzuro mwatugejejeho twizeye ko tuzayifatanya kandi mukayihiramo uruhare kuko nimwe mizero y’ejo h’Igihugu ariko mukazanavamo ababyeyi beza.”

Inama Nkuru y’Igihugu y’abana yatangiye muri 2004 kuri ubu ikaba yari iteranye ku nshuro ya 16 aho ihuza abana bahagarariye abandi mu turere n’Imirenge yose y’Igihugu. Muri uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti”Ejo Ninjye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger