AmakuruImikino

Imvano y’umwuka mubi uri hagati ya Haji Manara n’umuherwe wa  Simba SC Mo Dewji 

Muri Tanzania hamaze iminsi havugwa umwika mubi uri hagati y’umuvugizi wa Simba Sc n’umuherwe Mo Dewji waje kubyara itandukana ry’uwo muvugizi wari ukunzwe cyane n’abafana b’iyo kipe ifite abafana benshi.

‘’De La Boss’’ ni akazina  abafana ba Simba batazira Haji Manara wari umuvugizi akanashingwa itangazamakuru muri Simba Sc, akundwa cyane n’abafana  kubera ukuntu yatumye ikipe yabo igira igikundiro mu Afurika y’iburasirazuba.

Uyu Haji Manara ni we wari warigaruriye imitima y’ abafana ndetse akaba yapfaga n’umukoresha we ubwo bwamamare kandi na we yarabushakaga cyane.

Bivugwa ko ari kenshi bamugeze amajanja bashaka kumwirukana nyamara bakabura ikosa bamushinja. Ikindi kandi abafana baramukundaga cyane ku buryo bashobora kwigumura.

Kenshi Mo Dewji yagiye abazwa icyo apfa na Manara ariko akavuga ko bapfa gukwiza ibihuha agamije kwigwizaho abafana.

Ati:’’abantu bakwirakwiza amagambo arimo ibinyoma ku nyungu zabo bitwaje umwanya bafite, ibyo sinzabyemera”..

Mu ndirimbo ya Diamond Platnumz yahimbiye Simba ku munsi wayo ‘’Simba Day’’ uyu muherwe yifuje ko Diamond yamuririmba agashyiramo izina rye nyamara yari inshuti na Haji Manara.

Habayeho ubushyamirane kuko yari aziko neza Diamond Platnumz ari inshuti na Haji. Amashilingi yose yari yishyuwe ngo akore iyo ndirimbo yarayabashubije kuko uwo muherwe yari amutegetse ibintu adashaka arangije aririmba ibyo yifuza.

Barbara Jaime Gonzalez uzwi nka Barbara Gonzalez ni we muyobozi mukuru wa Simba Sc (CEO), yahagamagaye kuri telefoni Diamond Platnumz ubwo bari muri studio ari kuwe na Haji manara.

Ati:’’ Mo Dewji nta wundi muntu ashaka uvugwa mu ndirimbo usibye izina rye gusa”.

Diamond Platnumz yahise amubwira ko baza bagafata amashilingi yabo kuko batamwigisha uko akora akazi ke.

Muri iyo ndirimbo byarangiye Diamond Platnumz aririmbye amazina yabo bose yaba Manara na Mo Dewji nyamara ntibyashimishije uwo muherwe yakomeje kunaniza uwo muvugizi kugeza we ubwe afashe umwanzuro wo kwegura bikaba bivugwa ko azahita aba umuvugizi wa Yanga (Young Africans) Sc cyane ko na se umubyara niyo yakiniye.

Ku batazi uyu muherwe wa Simba SC , Mohammed “Mo” Gulamabbas Dewji icyo nakbwira kuri we ni uko ari umuherwe warazwe ubutunzi na se yamusigiye. Se yari umuherwe kuva mu myaka yo  1970.

Uyu Mo Dewji yabaye umudepite ku itike ya CCM kuva mu 2005-2015 akaba yari ahagarariye agace avukamo kitwa Singinda.

Mo Dewji w’imyaka 46 atunze miliyali $1.6 akaba umuherwe muri Tanzania no muri Afurika aza mu bakire bafite imyaka mike.

Uyu muherwe yaguze 49% ku migabane ya Simba Sc ayishoramo miliyali 20 Shs. Yashoye imari muri iyo kipe mu rwego rwo gukomeza kuyifasha kuba ubukombe muri Tanzania dore ko yari imaze imyaka ine yikurikiranya itwara ibikombe bya shampiyona.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

‘’De La Boss’’ ni akazina  abafana ba Simba batazira Haji Manara
Mo Dewji w’imyaka 46 atunze miliyali $1.6 akaba umuherwe muri Tanzania no muri Afurika aza mu bakire bafite imyaka mike.
Haji Manara ni umwe mubagabo bakunzwe cyane muri Tanzania
Twitter
WhatsApp
FbMessenger