AmakuruImikino

Iminota itandatu y’inyongera ntacyo yafashije APR FC imbere ya Gicumbi

Ikipe ya APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda, yananiwe gutsindira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali iha umwanya amakipe ayikurikiye wo kuyotsa igitutu.

APR FC yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino umutoza Jimmy Mulisa yaje asa n’uwizeye gutsinda bimworoheye, bigashimangirwa n’impinduka nyinshi yari yakoze ugereranyije n’ikipe ya APR FC isanzwe imenyereweho kubanza mu kibuga.

APR FC yari ifite mu izamu Ntalibi Steven, inyuma hayo hari Rusheshangoga Michel, Prince Buregeya, Emmanuel Imanishimwe na Ngabo Albert. Hagati mu kibuga harimo Migi, Nizeyimana Mirafa na Iranzi J Claude, mu gihe Sekamana Maxime, Hakizimana Muhadjiri na Lague Byiringiro batahaga izamu.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’imbaraga nke ku ruhande rwa APR FC, n’uburyo bukeya cyane ku ruhande rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakinanaga ubushake buke. Uburyo bukanganye iyi kipe yabonye ni ubwa Sekamana Maxime butagize icyo buyimarira.

Gicumbi yari yasuzuguwe na yo yacishagamo igakina neza, gusa nta buryo bwinshi na yo yaremye imbere y’izamu rya APR FC. Uburyo bukomeye bwanashoboraga guhesha iyi kipe igitego bwabonetse, ni ubwabonwe n’umusore witwa Patrick wacitse ab’inyuma ba APR FC aho kugira ngo ahe umupira mugenzi we washoboraga gutsinda igitego agahitamo kwiterera mu izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mulisa yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Moustafa na Ntwari Evode bari basimbuye Muhadjiri na Iranzi, nyuma aza no kuvana mu kibuga Maxime Sekamana yiniza Savio.

Izi mpinduka ntacyo zigeze zimarira APR FC kuko Gicumbi yayicunze kugeza ku munota wa nyuma w’umukino.

Iyi Gicumbi yashoboraga kubona igitego mu minota ya nyuma y’umukino gusa umupira wari utewe rutahizamu Murenzi Patrick ugarurwa n’igiti kizamu.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota itandatu y’inyongera(Iminota itavuzweho rumwe) gusa birangira Sozera Anselme ufatira Gicumbi na bagenzi be badahungabanyijwe n’igitutu cya APR FC.

Anselme ufatira Gicumbi yigaragaje cyane muri uyu mukino.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger