AmakuruUtuntu Nutundi

Imfungwa yafashwe amashusho isambanya umucungagereza

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Afurika y’Epfo, rwatangaje ko rwakozwe n’ikimwaro nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bacungagereza asambana n’imfungwa.

Byabereye muri gereza ya Ncome iherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal, mu gice cy’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w’Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Singabakho Nxumalo, yavuze ko ibyabereye muri iriya gereza byasize ruriya rwego “rwaguye mu kantu, rwakozwe n’ikimwaro ndetse rwanababaye cyane.”

Nxumalo yunzemo ati: “Ibikorwa by’ubusambanyi hagati y’abagororwa n’abacungagereza ni ibintu biteye isoni, bidakwiye na rimwe kuba ku bofisiye bacu.”

Uyu muyobozi yavuze ko uriya mucungagereza agomba guhanirwa ibyo yakoze, ndetse ko hari n’ikiri gukorwa kuri uriya mugororwa basambanaga.

Ati: “Abacungagereza bitezweho kurangwa n’amahame y’imyitwarire, bityo ibikorwa by’agasuzuguro byo gusambana n’abagororwa ntibizihanganirwa na rimwe.”

Urwego rushinzwe imfungwa muri Afurika y’Epfo rwasabye abafite amashusho y’uriya mugore w’umucungagereza wasambanaga n’imfungwa guhagarika gukomeza kuyakwirakwiza.

Ni amashusho yasangijwe cyane ku rubuga rwa Twitter, aho abarukoresha bahuriza ku kuba uriya mucungagereza ashobora kuba yarabanje guterwa ubwoba n’iriya mfungwa bigaragara ko ibanza gushyira ahantu igikoresho gifata amajwi n’amashusho, mbere y’uko bombi batangira gusomana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger